Covid-19: Miliyoni z’Abanya-Uganda babangamiwe no guhagarika gutwara abantu muri rusange

  • admin
  • 26/03/2020
  • Hashize 4 years

Mu maduka, aho abagenzi bategera no mu nzu z’ubucuruzi rwagati mu murwa mukuru Kampala wa Uganda, ubuzima bwahagaze – kubera ihagarikwa ry’ingendo za rusange.

Mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa kane, videwo zatangiye guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga zerekana abashinzwe umutekano batatanya abacuruzi.

Hari ibirego byuko abapolisi n’abasirikare bari gukoresha ingufu z’umurengera aho boherejwe rwagati muri Kampala, bakaba bagaragaye bakubita abantu ku mihanda.

Abanyamakuru bavuga ko nubwo amaduka atagomba gufungwa, bijyanye n’amabwiriza Perezida Yoweri Museveni yatanze ejo, abashinzwe umutekano bahagaritse ubucuruzi.

Bavuga ko hasigaye hakora gusa amaduka manini (supermarkets) na za ’restaurants’.

Perezida Museveni wa Uganda yaraye atangaje ko gutwara abagenzi bya rusange bihagaritswe mu gihe cy’iminsi 14 mu kurwanya ikwirakwira rya coronavirus.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ejo ku wa gatatu nijoro, Bwana Museveni yavuze ko akibivuga byahise biba itegeko rigomba gutangira gukurikizwa.

Ingendo zaciwe zirimo n’izikorwa na moto zizwi nka “boda-boda” zimenyerewe cyane muri iki gihugu.

Ingorane ku barya ku munsi ari uko bavuye mu ngo

Imodoka z’abantu ku giti cyabo zemerewe gusa gutwara abagenzi batatu ubariyemo n’umushoferi.

Ibyo byahise bigira ingaruka ku bantu babarirwa muri za miliyoni – atari uko gusa bigabanya ingendo zabo, ahubwo kuko binabangamiye imibereho yabo cyane cyane ab’amikoro macye.

Nk’urugero, abantu ntibagishobora kujya ku kazi cyangwa mu bucuruzi bwabo, bivuze ko batagishoboye kubona imibereho.

Abarya ku munsi ari uko bavuye mu rugo bakajya gushakisha ibiraka, na bo byabagizeho ingaruka zikomeye kurushaho.

Ubwoba n’urujijo

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa kane, polisi yatangaje ko abantu 14 batawe muri yombi basahura ibiribwa.

Videwo yatangajwe n’umunyamakuru ku rubuga rwa Facebook igaragaza abagabo bacye bashikuza inanasi mu gice cy’inyuma cy’imodoka nto y’ikamyo.

Abel Mwesigye, umukuru w’ishyirahamwe ry’abacuruzi muri Uganda, yabwiye BBC ko amatsinda y’abantu bagerageje kwiba ibicuruzwa bitanditse ku mihanda.

Yongeyeho ko polisi yahise itabara ikabatatanya.

Hari urujijo, ubwoba no kutamenya ikizakurikiraho mu minsi iri imbere, cyane cyane ku bantu bazagorwa n’imibereho mu gihe batagishoboye gushakisha ikibatunga.

Uganda imaze kwemeza abarwayi 14 ba Covid-19 – indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa na coronavirus – barimo n’umwana w’umukobwa w’amezi umunani.

Hari amakuru yuko abaturage ba Uganda batigeze na rimwe basohoka mu gihugu na bo bari muri abo banduye.

Abategetsi rero barashaka kugabanya urujya n’uruza rw’abantu hagati y’imijyi n’uturere.

Amasoko – akunze kuba ari manini kandi ahinda – yemerewe gusa gucuruza ibiribwa.

Mu cyumweru gishize, Bwana Museveni w’imyaka 75 y’amavuko yatangaje ifungwa ry’amashuri, utubari, inzu zireberwamo filime ndetse aca n’inama, mu gihe cy’iminsi 32.

Abatwara abantu ku binyabiziga ni abantu b’ingenzi muri politike y’iki gihugu, bakaba babarirwa mu bihumbi za mirongo mu murwa mukuru Kampala.

Ndetse akenshi Perezida Museveni arigengesera mu gufata ibyemezo bishobora kubagiraho ingaruka – kubera nk’amajwi bashobora gutanga mu matora cyangwa urundi ruhare rwabo.

Bishobora kuba ari yo mpamvu ingendo zahagaritswe gusa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/ MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/03/2020
  • Hashize 4 years