COVID-19 : Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Kuguma mu rugo mu Rwanda byongererwa igihe

  • admin
  • 18/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa ku wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2020 yanzuye ko mu rwego rwo gukomeza gukumira Icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), gahunda yo kuguma mu rugo yongereweho iminsi 13, kugeza tariki ya 30 Mata 2020.

Iyo nama yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, igamije kwiga ku cyorezo cya COVID-19 ahashimangiwe ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakomeza guwrakwira mu Rwanda.

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda ku bufatanye bagaragaje mu kurwanya icyo cyorezo, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza agamije gukumira ikwirakwira ryacyo kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo n’ubw’Igihugu muri rusange.

Yakomeje ashima abafatanyabikorwa batandukanye ku nkunga bakomeje kugenera u Rwanda, anashimira ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika ndetse n’Isi yose mu kurwanya COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yashimye ibikorwa bigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ingamba zo gukomeza gufasha Abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka zicyo cyorezo, isaba kurushaho kongera ingufu n’ubufatanye kugira ngo bigerweho.

Muri iki gihe cyongrewe kugeza tariki ya 30 Mata 2020, Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa bibujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, gushaka serivisi z’imari cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi, kimwe n’ishyirwa mu bikorwary’imishinga y’ingenzi ku rwego rw’Igihugu.

Ibikorwa by’ubuhinzi bizakomeza hubahirizwa amabwiriza, insengero zikomeze gufungwa, abakozi bose bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga keretse abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho bazitangira.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/04/2020
  • Hashize 4 years