#COVID-19 : Igihugu cya Chili cyimuye amatora ya kamarampaka yarateganyijwe bitunguranye

  • admin
  • 20/03/2020
  • Hashize 4 years

Abanyamategeko ba Chili batoye itegeko ryimura Kamarampaka ku itegeko nshinga ryari riteganyijwe mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka ryimurirwa mu kwezi kwa cumi muri uyu mwaka wa 2020.

Nkuko byatangajwe na ministeri y’ubuzima muri icyo gihugu nuko imaze kubona abantu 324 bagaragaweho n’icyorezo cya coronavirus bityo bagasanga itora rya Kamarampaka rigomba kwimurirwa mu kwezi kwa cumi muri uyu mwaka wa 2020.Iyi mpinduka iziye aho iyi ministeri igiriye impungenge ndetse inacyekako abarwayi bashobora kwiyongera bitewe no guhurira hamwe kw’abantu ibintu bitera ubwiyongere bw’icyirezo nkuko umuryango w’Abibumbye wita ku buzima(OMS)ibitangaza.

Abanyamategeko bemeje ko Kamarampaka iteganyijwe tariki ya 26 ukwakira uyu mwaka.Abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Chili bayobowe na Said Alvaro Elizalde Perezida w’ishyaka rya gisosiyariste mu itangazo yasohoye yavuze ko ubuzima bw’abanyachili ari uburenganzira bwabo ntawe ukwiye kubabuza uburenganzira bw’imyigaragambyo y’iyimurwa ry’iryo tora rya Kamarampaka.

Yagize ati:”Amage turimo tugomba kuyatekerezaho nk’ababyachili ariko tutabuzwa gukora n’ibindi .”

Imyigaragambyo y’abatavugarumwe n’ubutegetsi yabaye mu kwezi k’ukwakira umwaka ushize yahitanye abasaga 30 ,ibihumbi by’abanyachili birakomereka naho miriyoni zangiririzwa imitungo ku buryo bukomeye bikaba byarateje igihombo gikomeye.Icyi cyorezo hamwe n’abandi cyahagaritse gahunda byinshi zirimo n’iza poritiki .

Perezida wa Chili kuva ku wa kane uku kwezi kwa werurwe yatangaje ko atanze uburenganzira bwo guhagarika uburenganzira bw’amashyaka ahubwo bagashakira abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo n’ibindi by’ibanze bicyenewe ndetse ategeka n’igisirikare gutabara aho ari ngombwa.

Abakora imyigaragambyo bakangurirwe kuyihagarika maze Inama y’abakozi imanura ibyapa n’ibishushanyo byaribimanitse ahitwa Santiago’s main square ,Plazza Italy utwo akaba ari uduce twakorerwagamo imyigaragambyo.

Guhagarika itora rya Kamarampaka ni ibintu bitishimiwe n’abigaragambya bavuga ko bibangamiye uburenganzira bwabo.

Nico Silva ,Umwanditsi w’imivugo akaba n’umwe mu bagize abigaragambya yagize ati:

Ibi byo gukumira imyigaragambyo kubera gusubika itora rya Kamarampaka byagakwiye kuba bitera imbaraga abigaragambya bagasubira Plazza Italy n’abandi yakorerwaga.”

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/03/2020
  • Hashize 4 years