COVID-19 : Hari abaturage bavuga ko bari kwifashisha amazi make

  • admin
  • 26/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Hari abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko n’ubwo hakunze kugaragara ikibazo cy’ibura ry’amazi mu duce tumwe na tumwe, ngo bagerageza kwifashisha amazi make

babona mu kwimaza isuku ku buryo ngo gahunda yo gukaraba intoki kenshi bayirimo neza.

Mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, ubu ku isi habarurwa abantu basaga miliyari 3 badafite ibikoresho bya ngombwa mu gukaraba intoki birimo amazi meza n’isabune mu ngo zabo.

Kimwe mu byangombwa ngo abantu bace ukubiri n’ikibazo cy’isuku nke banirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, harimo amazi meza. Gusa hari aho abaturage bavuga ko amazi atabageraho igihe cyose. Cyakora ngo amazi make babona bagerageza kuyifashisha neza muri gahunda yo gukaraba intoki.

Vunabandi Yohani utuye mu Karere ka Kicukiro yagize ati “Gukaraba nyine urumva ni ya mazi make dukoresha ariko uko byagenda kose tugerageza kuyakoresha umuntu akinjira mu nzu ariko akarabye, ni yo ugeze hano ku iduka ubanza gukaraba.”

Na ho Claude Manishimwe utuye mu Karere ka Nyarugenge avuga ko amazi badakunze kuyabona agasanga ari imbogamizi ikomeye mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo.

Ati “Turagerageza uko bishoboka tugakora isuku ariko ntabwo yaba ihagije kuko niba kuyirwanya bisaba gukaraba cyane kenshi kubona amazi ari ikibazo, urumva ko birakomeye ariko turagerageza bishoboka.”

Amasegonda ari hagati ya 40 kugeza kuri 60 ni yo asabwa mu gukaraba intoki neza n’isabune n’amazi meza ndetse nyuma ukihanaguza agatambaro gasukuye. Gusa kubatagafite ngo izuba n’umuyaga birizewe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe isuku n’isukura (WASAC), Muzoola Aimé yemeza ko hari umushinga wo kugeza amazi mu duce tw’Umujyi wa Kigali tutagerwamo neza n’amazi n’ubwo ngo bakomeje gahunda yo gusaranganya ahari.

Ati «Iyo urebye za Ntonko ukareba ahitwa mu Itunda na Nyarugunga ni ahantu hakunze kugorana ariko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo na bo babashe kubona amazi. Cyane cyane nk’Umudugudu wa Runyonza, ukareba mu Mahoro aho ni ahantu hose dufite ikibazo cyo kubaha mu buryo bushimishije ariko byibura turimo kugerageza ibishoboka byose. N’ahandi nka Busanza birimo kugenda neza, Nyarutovu aho haracyarimo akabazo ariko byose turabizi kandi turimo kubikurikirana kugira ngo bibashe gukemuka abantu bose babone amazi, nibura make ashoboka kugira ngo dufatanye urugamba rwo kwirinda iyi koronavirusi. »

Muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima y’imyaka 5 izarangira muri 2024, ingengo y’imari igera kuri Miliyari 5 na Miliyoni 400 ni yo yateganyijwe kuzifashisha muri gahunda yo gukaraba intoki hagurwa ibikoresho bitandukanye bya kwifashishwa mu gukaraba.

Ibyo bikoresho ngo byatangiye gushyirwa ahantu hatandukanye nk’uko bisobanurwa n’umukozi ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije muri minisiteri y’ubuzima Mukamunana Alphonsine.

Yagize ati « Cyane ahantu birimo gushyirwa ni ahantu hahurira abantu benshi hakajyaho ibiro by’inzego zitandukanye, haba muri za gare aho hose ni ahantu hahurira abantu benshi , ibigo by’amashuri ngirango naho mwabonye ko babishyizeho. Ni ukuvuga ngo mu by’ukuri no kwa muganga sinahasiga, kuko na ho ni ahantu h’ingenzi kuko umuntu yakagombye kuhinjira akarabye yanasohoka agakaraba. »

98% by’Abanyarwanda ngo bazi neza akamaro ko gukaraba intoki, ikibazo akaba ari ishyirwa mu bikorwa ryabyo. Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bwakorewe mu bihugu 42 n’u Rwanda rurimo, mu mwaka wa 2017, bwagaragazaga ko ingo 54% ku isi zifite ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho byo gukaraba intoki, ikibazo kiganje cyane mu bihugu byoi munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

40% by’abatuye isi bangana na miliyari 3 z’abaturage ni bo Umuryango w’Abibumbye uvuga ko badafite ibyo bikoresho by’ibanze nk’amazi n’isabune mu ngo zabo.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/03/2020
  • Hashize 4 years