COVID-19 : Gusohoka mu rugo nta mpamvu yumvikana birabujijwe keretse abajya gutanga no gusaba serivise z’ingenzi

  • admin
  • 21/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu U Rwanda rwashyizweho ingamba nshya zo gukumira virusi ya corona zirimo kubuza abantu gusohoka mu ngo nta mpamvu zihutirwa.

Itangazo rya guverinema y’u Rwanda ryashyizweho umukono na ministiri w’intebe Edouard Ngirente rivuga ko bashyingiye ku ntera icyorezo cya virusi ya Corona kimaze gufataku isi no ku buryo ibindi bihugu bihangana n’icyorezo cya virusi ya Corona.

Bikavuga ko ari ngombwa ko hakwiriye kongera ingamba ndetse n’imbaraga mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya virusi ya Corona mu Rwanda.

Iryo tangazo rivuga ko guhera kuri uyu wa Gatandatuisaa tanu n’iminota 59 z’ijoro izi ngamba zishyizweho kandi zizamara igihe cy’ ibyumweru bibiri gishobora kongerwa.

Mu ngamba 10 zashyizweho na leta y’u Rwanda, ku isonga “Ingendo zitari ngombwa zirabujijwe kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu yumvikana birabujijwe keretse abajya gutanga no gusaba serivise z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivise za banki n’izindi.

Hongeye gushimangirwa kandi kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose kurusha kujya muri za banki na za ATM ( ni ukuvuga bya byuma bashyiramo ikarita bigasohora amafaranga).

Ingamba ya gatatu irareba abakozi ba leta n’abikorera basabwa gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga services z’ingenzi zavuzwe haruguru.

Imipaka yose kandi irafunzwe keretse ku banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko.

Abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri ahantu ibiro bya minisitiri w’intebe bivuga ko hateganyijwe.

Gusa ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda bwo burakomeza.

Indi yafashwe ngamba ya gatanu yo ivuga ko ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zitemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa bafite impamvu zihutirwa. Aha na ho ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza uko bisanzwe.

Nk’uko iryo tangazo ribigaragaza amasoko n’amaduka byafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi , essence na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Ku batwaraga abagenzi kuri motontibyemewe. Iryo tangazo rigira riti “ Keretse izigemuye ibicuruzwa. Bivuga ko imodoka zitwara abagenzi mu mijyi zo zikomeza gukora hubahirijwe intera ya metero imwe hagati y’abagenzi.

Utubari twose turafunga, ariko resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya ]abakiriya bakabitahana ibizwi nka ‘take away’ mu rurimi rw’icyongereza.

Leta yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’izumutekano gushyira mu bikorwa aya mabwiriza.

Risoza risaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bakurikiza amabwiriza bahawe. Rikagira riti “ Ubufatanye bwacu ni ngombwa mu guhashya iki cyorezo”.

Usesenguye uburyo izi ngamba zikora ku buzima bwose bw’igihugu birasa n’aho u Rwanda rwinjiye mu bihe bidasanzwe. Izi ngamba zije ziyongera ku zindi zafashwe mu minsi mike ishize zirimo gufunga insengero , za kiliziya n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

Chief editor MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/03/2020
  • Hashize 4 years