COVID-19 : Bugesera ingamba zo kurwanya Coronavirus zakajijwe amaduka yose yakinze

  • admin
  • 22/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Iyo watembereraga mu karere ka Bugesera cyane cyane mu murenge wa Mayange mbere y’icyorezo cya Coronavirus wahasangaga Urujya n’uruza rw’abaturage barigukora uturimo dutandukanye ariko kuri ubu urasanga abantu barikugenda ariko ukabona ibikorwa binyuranye byahagaze.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Muhabura.rw bamutangarije ko ingamba zakajijwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije isi muri rusange.

Kabandana Paul utuye mu mudugudu wa Biryogo umurenge wa Mayange mu karere ka Bugesera yabwiye muhabura ko ingamba zo guhangana n’icyo cyorezo zakajijwe.

Yagize ati:”Ubu aduka yakinzwe ,utubari nuko gusa icyo twashimiye Leta nuko amaduka acuruza ibiribwa na restaurant atakinzwe mu rwego rwo kudufasha tukabona aho duhahira,ntacyo bitwaye mu rwego rwo kwirinda kuba mu bivunge bikomeza guteza ubwandu mu rwego rwo gukoranaho.”


Inzego z’umutekano nazo zo muri kano karere ziryamiye amajanja aho urigusanga zirigucunga ishyirwa mu bikorwa y’iyi gahunda kugirango babuze abantu kuba bari hamwe hakirindwa ibivunge ndetse no kuba mu dutsiko abantu bakubahiriza ibwiriza ryo kuba hagati y’umuntu n’undi hagomba gucamo metero imwe.iki Ni ibikorwa kitareba umuntu umwe ahubwo kireba buri munyarwanda wese aho ava akagera.

Ibi bibaye nyuma yaho Minisiteri y’ubizima mu Rwanda itangaje ko umubare w’abarwayi ba Coronavirus ugeze ku bantu cumi na barindwi ndetse iyi minisiteri ifatanyije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ejo hashize ku cyumweru ko nta tubari twemerewe gukingura , nta modoka zitwara abantu mu ntara zigomba gukora ndetse na moto zitwara abagenzi cyeretse imodoka zo mu mijyi gusa .Ni mugihe iki cyorezo gikomeje gutwara imbaga aho cyahereye mu bushinwa kikaba kimaze gukwirakwira mu isi yose.


Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/03/2020
  • Hashize 4 years