COVID-19: Abarwayi bambere bakize Coronavirus mu Rwanda barasubizwa mu ngo zabo

  • admin
  • 05/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Nkuko bitangazwa na Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE)abarwayi bane bakize indwara ya coronavirus barasezererwa uyu munsi basubizwe mu ngo zabo kuko bitaweho ku buryo buhagije maze bakaba barakize iyi ndwara nkuko iyi minisiteri ibivuga.

Iyi ministeri kandi ikomeza ivuga ko ubu aba bari barwaye nta kimenyetso na kimwe bakigaragaza kuko bitaweho kandi bavurwa mu buryo bwizewe ubu bakaba bafite ubuzima bwiza kugeza ubu.

Abarwayi barasezererwa ni bane bagasubira mu ngo zabo bagakomeza ubuzima bwo gukora akazi kabo ka buri munsi.Ibi rero biratuma abarwayi ba Coronavirus barahita bava ku ijana na babiri bahite baba mirongo icyenda n’umunani.

U Rwanda rero rukomeje kwifatanya n’isi yose mu guhangana n’iki cyorezo gihangayikishije isi muri rusange aho bashishikariza abanyarwanda gukaraba intoki n’isabune ,kuguma mu rugo hirindwa kuba hakwirakwizwa icyorezo cya Coronavirus ndetse no gusiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi ahariguhurira abantu benshi nko mu masoko bagura ibyo kurya kugirango baticwa n’inzara.

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/04/2020
  • Hashize 4 years