Coronavirus: Umunyarwandakazi wari kujya muri Amerika yabuze uko abyifatamo

  • admin
  • 12/03/2020
  • Hashize 4 years

Icyemezo cya Leta ya Amerika cyo guhagarika ingendo ziva mu Burayi zajya muri Amerika gifite ingaruka zinyuranye, Umunyarwandakazi wari kujya muri Amerika aciye i Burayi avuga ko ubu na we ubukana bwa coronavirus bumugezeho atanayirwaye.

Iyi ndwara yamaze gutangazwa nk’icyorezo, iri kugira ingaruka zikomeye ku buzima rusange, ubukungu bw’ibihugu n’imibereho bwite y’abantu cyane cyane aho imaze kugera.

Muri Afurika aho itaragera ku bantu benshi cyane no mu bihugu byinshi, ingaruka zayo zatangiye kugera ku bantu.

I Kigali, Umunyarwandakazi utifuje gutangaza umwirondoro we yabwiye BBC ducyesha iyinkuru ko ku wa mbere yari afite urugendo rujya muri Amerika mu ndege zica i Burayi.

Icyemezo cya Amerika kizatangira kubahirizwa ejo ku wa gatanu saa sita z’ijoro.

Uyu yagize ati: “Mfite ubwoba bwinshi, nabuze uko mbyifatamo, sinzi ikigiye gukurikiraho ku rugendo rwanjye nari niteguye. Sinumvaga ko coronavirus ingeraho muri ubu buryo”.

Ibihugu icyenda muri Afurika nibyo bifite indege zijya muri Amerika ntahandi ziciye, hari abagenzi benshi muri Afurika bakoresha kompanyi zijya muri Amerika ziciye i Burayi kuko zihenduka.

Uyu mukobwa w’i Kigali avuga ko yari agiye muri Amerika mu mahugurwa y’igihe kirekire, ubu akaba yibaza ibibazo byinshi ku rugendo rwe adafitiye ibisubizo.

Biteganyijwe ko ibihumbi by’abantu bari bafite ingendo muri Amerika bahagurukiye cyangwa baciye Iburayi mu minsi 30 iri imbere icyemezo cya leta ya Amerika kibagiraho ingaruka.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kane imibare mishya ya OMS (WHO) ivuga ko abantu 132 bamaze kwandura iyi ndwara muri Afurika, naho abo imaze kwica bakaba ari babiri.

Usibye ingendo z’abantu bwite, ubucuruzi buciye i Burayi hagati ya Amerika na Afurika nabwo bushobora guhungabanywa n’icyemezo cya Amerika.

Amerika – igihugu gifite ubukungu bukomeye ku isi – Afurika yoherezayo ibicuruzwa biciye mu masezerano y’ubucuruzi yitwa AGOA ariho kuva mu 2000.

AGOA igamije gufasha ibihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuzamura ubukungu bwabyo byohereza ibicuruzwa bimwe na bimwe ku isoko rya USA bigabanyirijwe cyangwa bisonewe imisoro.

Joseph Ngarambe impuguke mu bukungu yabwiye BBC ko iyi ndwara ibangamiye cyane urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku isi.

Ariko igikomeye ari uko yaturutse muri bimwe mu bihugu nk’Ubushinwa na Koreya bifatwa nk’isoko y’ibicuruzwa byinshi.

Ati: “Urugero natanga Ubushinwa bwohereza ibintu byinshi cyane mu mahanga bukanagura n’ibyo bukeneye ngo bukore ibicuruzwa.

Nko muri Afurika buhakura petrol, buhakura amapamba n’ibindi bintu by’ibanze nk’amabuye y’agaciro”.

“Bityo rero iyo ubushinwa butariho bukora neza birasobanura ko n’abantu bo muri Afurika batazabasha kohereza ibintu byabo”.

Ngarambe avuga ko muri ibi bihembwe bibiri ibyo Ubushinwa bwohereza mu mahanga byagabanutseho hafi 20%.

Kubera iyi ndwara inzego nk’ubukerarugendo, kompanyi z’indege, za restaurants n’ibindi mu burayi muri aya mezi abiri bimaze gutakaza 1/4 cy’amafarnaga byinjizaga ugereranyije n’umwaka ushize nk’uko abivuga.

Coronavirus ntiragera mu Burundi no mu Rwanda, gusa ibi bihugu byafashe ingamba zo kuyikumira ku bibuga by’indege no kwirinda ikwirakwira ryayo mu gihe yaba ihageze.

Ibihugu bikomeye byashyize ingengo y’imari nini mu kurwanya iyi ndwara, Ubwongereza ejo bwatangaje ingana na miliyari 33 z’ama-pound yo kurwanya iki cyorezo gusa.

Ngarambe avuga ko ibi biterwa na buri leta uko yifite n’uko yumva neza ikibazo cy’ubukungu n’abantu.

Ati: “Gusa mu guteganya no guhangana n’ibibazo ntabwo turagira ubushobozi nk’ubw’ibihugu biteye imbere. Icyakora nabyo bisa n’ibyatunguwe, biboneka ko iki kiza kimaze kubirenga nabyo”.

Niyomugabo Arlbert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/03/2020
  • Hashize 4 years