Coronavirus: Umuntu wa mbere muri Kenya bamusanzemo iyi ndwara

Mutahi Kagwe, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima muri Kenya yatangaje ko habonetse umuntu wa mbere ufite coronavirus muri iki gihugu.

Yavuze ko uyu ari umugore uherutse kugera i Nairobi tariki 05/03/2020 avuye muri leta zunze ubumwe za Amerika aciye i London mu Bwongereza.

Kangwe yabwiye abanyamakuru ko laboratoire isuzuma indwara ziterwa na virus yabonye iyi ndwara muri uyu muntu ejo nijoro kuwa 12/03.

Yagize ati: “Ubu ameze neza, ntabwo arwaye, umuriro we wagabanutse, ararya ariko ntabwo yavanwamu kato ibipimo bitaremeza ko yakize iyi ndwara”

Kenya ibaye igihugu cya 14 cya Afurika kigezemo coronavirus, ibaye igihugu cya mbere mu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba igezemo iyi ndwara.

Bwana Kagwe yavuze ko Kenya yari ibyiteguye cyari ikibazo cy’igihe gusa. Gusa avuga ko nta mpamvu y’uko abaturage ba Kenya bashya ubwoba.

Ati: “Leta irakomeza ingamba zo kurinda ko iyi ndwara ikwirakwira”.

Kenya ifatwa nk’isangano mu by’ingendo muri aka karere.

Indege ziva mu Rwanda, Burundi, Uganda na Tanzania zigwa i Nairobi zitwaye abagenzi cyangwa zihabavana zibajyana muri ibi bihugu buri munsi.

Ibihugu byinshi bikomeje ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara mu gihe hari impungenge nyinshi ko nabyo bishobora kugerwaho n’iki cyorezo.

Niyomugabo Arlbert /MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe