Coronavirus: Kenya yahagaritse ubucuruzi bw’imyenda ya ‘caguwa’ mu kurwanya Covid-19

Kenya yaciye kwinjiza mu gihugu imyenda ya ’sekeni’ (second-hand) – izwi nanone nka ’caguwa’, nk’uburyo bwo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus.

Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya gisubiramo amagambo ya Minisitiri w’ubucurizi Betty Maina agira ati:

Kwinjiza mu gihugu imyenda yambawe birahagaritswe guhera ubu [ejo ku wa gatatu] mu kubungabunga ubuzima bw’Abanya-Kenya no guteza imbere inganda z’imyenda zo mu gihugu”.

Abantu benshi bagura imyenda yabanje kwambarwa yoherejwe iva i Burayi, muri Amerika y’amajyaruguru no mu Bushinwa.

Bayikundira ko iba inoze, igurika kandi idahuriweho n’abantu benshi, ugereranyije n’imishya ikorerwa imbere mu gihugu.

Umubare munini w’Abanya-Kenya b’amikoro macye babeshejweho n’ubucuruzi bw’imyenda ya ’sekeni’.

Ariko leta ya Kenya ikomeje kugaragaza ko idashaka ubwo bucuruzi, igashyigikira ahubwo inganda z’imbere mu gihugu.

Ejo ku wa gatatu, Minisitiri Maina yakoranye inama n’abacuruza ’sekeni’ abashishikariza gukoresha ibikorerwa mu gihugu.

Ariko si buri wese wishimiye iryo hagarikwa rya ’caguwa’.

Depite Yusuf Hassan wo mu karere ka Kamukunji mu murwa mukuru Nairobi mu gace ka Eastleigh aho ubwo bucuruzi busanzwe buhinda, yavuze ko yaguye mu kantu.

Hassan yanditse ku rubuga rwa Twitter ko Abanya-Kenya babarirwa mu bihumbi bo muri ako gace babeshejweho nabwo, bityo ko imibereho igiye kujya mu kaga.

Muri Kenya ubu hari abantu 28 bamaze kwandura indwara ya Covid-19, harimo batatu bashya batangajwe ejo na Perezida Uhuru Kenyatta.

Kenyatta yanavuze ko umurwayi wa mbere yamaze kuyikira muri icyo gihugu.

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe