Coronavirus: Ibitaramo bya Madonna na Miley Cyrus byahagaritswe

  • admin
  • 10/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abahanzi b’ibyamamare Miley Cyrus na Madonna ntibagikoze ibitaramo bari bafite kubera gutinya ikwirakwira rya Covid-19 izwi cyane nka coronavirus, ubu yatangiye kugira ingaruka no kuri muzika.

Miley Cyrus yatangaje ko atakigiye mu gitaramo yari kuririmbamo kuwa gatanu i Melbourne muri Australia.

Ibitaramo bibiri bya nyuma byari bisigaye kuri ’concerts’ Madonna ari gukorera mu Bufaransa nabyo byahagaritswe kubera itangazo rya leta ribuza ikoraniro ry’abantu barenze 1,000.

Miley Cyrus yatangaje ko ababajwe cyane no kutabasha kujya i Merbourne kubera inama yagiriwe n’abategetsi “mu rwego rwo kugabanya ibyago ku buzima”.

Cyari igitaramo kigamije gufasha abagizweho ingaruka n’imiriro y’ishyamba imaze igihe gito iyogoje Australia.

Yanditse kuri Twitter ati: “Ndababaye ko ntazahaba, ariko ngomba gukora ibikwiye ku bw’ineza no kurinda ubuzima bwa ’band’ yanjye n’abo dukorana”.

Madonna, bita ’umwamikazi wa Pop’ uyu munsi kuwa kabiri n’ejo kuwa gatatu yari afite ibitaramo i Paris, ibitaromo bisoza ibyo yariho akorera mu Bufaransa byiswe ’Madame X world tour’.

Itangazo ryo ku cyumweru ry’ubutegetsi bw’Ubufaransa ryahagaritse amakoraniro yose arimo abantu barenze 1,000.

Abateguye aho ibi bitaramo byari kubera batangaje ko “babajwe cyane no kumenyesha ko ibi bitaramo byombi bitakibaye”.

Amakuru y’uyu munsi ya OMS/WHO ivuga ko mu Bufaransa habarurwa abantu 1,126 banduye coronavirus na 30 imaze kwica, naho muri Australia habarurwa abantu 80 bayanduye na batatu yishe.

Mu Rwanda, ku cyumweru umujyi wa Kigali wategetse isubikwa ry’ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi mu kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Binubira ko cyahagaritswe mu gihe kuri uwo munsi habaye imipira n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

Imibare y’uyu munsi ya OMS igaragaza ko coronavirus imaze kugera mu bihugu 101 ku isi, muri Africa imaze kugera mu bihugu 10.

Kugeza ubu coronavirus ntabwo iragera mu karere k’ibiyaga bigari.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/03/2020
  • Hashize 4 years