Coronavirus: Boris Johnson yahishuye ko hari ’ingamba z’ingoboka’ zari zafashwe mu burwayi bwe

  • admin
  • 03/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yahishuye ko hari “ingamba z’ingoboka” zari zafashwe ubwo yari arembye arwaye coronavirus.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza, Bwana Johnson w’imyaka 55 y’amavuko yavuze ko yahawe “amalitiro n’amalitiro [y’umwuka wo guhumeka] ya oxygen” ngo akomeze abeho.

Avuga ko icyumweru yamaze mu bitaro bya St Thomas’ byo mu murwa mukuru London cyamwogereye umuhate wo kubuza ko hari abandi bagira umubabaro utewe na coronavirus ndetse no gutuma Ubwongereza “busubira mu buzima busanzwe”.

Mbere yaho, umukunzi we Carrie Symonds yahishuye ko bise umwana wabo w’umuhungu Wilfred Lawrie Nicholas Johnson.

Ayo mazina ni ayo kuzirikana ba sekuru n’abaganga babiri bagize uruhare rukomeye mu kuvura Bwana Johnson ubwo yari arwaye coronavirus, nkuko Madamu Symonds yabyanditse mu butumwa bwo ku rubuga rwa Instagram.

Uwo mwana wabo w’umuhungu yavutse ku wa gatatu w’iki cyumweru, hashize ibyumweru Bwana Johnson asezerewe mu cyumba cy’indembe cyo muri ibyo bitaro by’i London.

Muri icyo kiganiro n’ikinyamakuru The Sun cyo kuri iki cyumweru, Bwana Johnson avuga ukuntu yacometswe ku byuma bigenzura uko yari amerewe “bigakomeza kwerekana ko ibintu bikomeza kumera nabi”.

Ikinyamakuru The Sun gisubiramo amagambo ye agira ati: “Byari ibintu bikomeye cyane, ntabwo nabihakana”.

Yongeraho ko yakomeje kwibaza ati: “Ibi nzabikizwa ni iki?”

Ku itariki ya 26 y’ukwa gatatu nibwo Bwana Johnson bamusanzemo coronavirus, nuko ajyanwa mu bitaro hashize iminzi 10. Ku munsi wakurikiyeho, yahise yimurirwa mu cyumba kivurirwamo indembe.

Yabwiye ikinyamakuru The Sun ati: “Ni ibintu byari bigoye kwiyumvisha ukuntu mu minsi micye cyane ubuzima bwanjye bwari bwangiritse kugeza kuri iki kigero”.

“Abaganga bari bafite uburyo bushoboka bwose bw’ibyo bakora mu gihe ibintu byari kuba bibaye bibi cyane”.

Avuga ko acyesha gukira kwe “ubuvuzi bwiza cyane”.

Bwana Johnson avuga ko yumva ari “umunyamahirwe” kubera ko hakiri benshi bababaye kubera kurwara Covid-19, indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Yongeyeho ati: “Rero umbajije uti, ’Ese ufite umuhate wo gushaka kubuza ko abandi bantu bababara?’ [Nagusubiza nti] Yego, cyane rwose”.

Ariko uwo muhate mfite ni no kubera gushaka ko igihugu cyacu cyose uko cyakabaye gisubira mu buzima busanzwe, kikongera kugira ubuzima bwiza, gitera imbere mu buryo bwose dushoboye kandi nizeye ko tuzabigeraho”.

Ababwayi bacye kurushaho bajyanwa mu bitaro

Ubu umubare w’abatangajwe ko bishwe na coronavirus mu Bwongereza kugeza ejo ku wa gatandatu ugeze ku bantu 28,131 – bakaba bariyongereyeho 621 ku mubare w’abo ku wa gatanu.

Ariko, Dr Jenny Harries, wungirije muganga mukuru w’Ubwongereza, yavuze ko umubare w’abarwayi bacyenera kuvurirwa mu bitaro kubera coronavirus wagabanutseho 13% mu cyumweru gishize.

Ejo ku wa gatandatu, leta y’Ubwongereza yasezeranyije inkunga ya miliyoni 76 z’amapawundi yo gufasha abana batishoboye, abakorerwa ihohoterwa ryo mu rugo n’ubucakara bwo muri iki gihe, “baheze mu gihirahiro” muri iki gihe cya ’guma mu rugo’.

Iryo tangazo rya leta y’Ubwongereje rije rikurikira amakuru avuga ko habayeho “kwiyongera” kw’ibikorwa by’urugomo mu byumweru bishize hashyizweho gahunda ya ’guma mu rugo’.

Kuva ku cyumweru gishize, Bwana Johnson yongeye gusubira ku mirimo ye yo kuyobora leta y’Ubwongereza. Ariko yari amaze iminsi gusa asubiye mu biro bye bya Downing Street ubwo Madamu Symonds yabyaraga.

Ubwo yatangazaga kuri Instagram ifoto y’umwana wabo, Madamu Symonds yavuze ko izina rye rya kabiri ryo hagati, Nicholas, ari iryo gushimira “ Dr Nick Price na Dr Nick Hart – abaganga babiri barokoye ubuzima bwa Boris”.

Jonathan Blake, umunyamakuru wa BBC ukurikiranira hafi inkuru zijyanye na politike, yavuze ko ibi “bituma umuntu yiyumvisha ukuntu ibintu byari bikomereye minisitiri w’intebe”.

Dr Nick Price na Prof Nick Hart “bifurije ishya n’ihirwe” Bwana Johnson na Madamu Symonds.

Mu itangazo basohoye bagize bati:“Tunejejwe kandi ducishijwe bugufi no kuba twashimiwe muri ubu buryo, kandi dushimiye itsinda ry’abanyamwuga b’abahanga dukorana na bo mu bitaro bya Guy’s na St Thomas’ bahora baharanira ko buri murwayi avurwa neza cyane bishoboka”.

Twifurije umuryango mushya ubuzima bwiza n’ibyishimo”.


Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/05/2020
  • Hashize 4 years