Coronavirus: Bobi Wine yanenze Perezida Museveni muri ibi bihe

  • admin
  • 01/04/2020
  • Hashize 4 years

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yanenze Perezida Museveni muri ibi bihe agaragaza ko ubutegetsi bwe ntacyo buri kumarira abaturage kandi ari bwo bari babukeneye by’umwihariko abakene bari basanzwe barya bavuye gupagasa ubu bakaba bari kwicwa n’inzara muri ibi bihe basabwa kuguma mu rugo.

Wine yahaye ubutumwa bw’ihumure abaturage ba Uganda bakomeje kugirwaho ingaruka n’ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus abasaba gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kuyirinda.

Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba yagiye arangwa no kutarya umunwa mu kugaragaza ibitagenda neza mu butegetsi bwa Perezida Museveni .

Bobi Wine Wine yakoresheje Facebook avuga ko “Ubuyobozi buri gufatirana abaturage n’iki cyorezo bukabahutaza cyane inzego z’umutekano mu gihe nyamara nta n’ubufasha abatishoboye bari kuba bahawe ngo babone ikibatunga.”

Yatangaje ko mu minsi icumi ishize Guverinoma isabye abaturage kuguma mu ngo hari amagana y’abaturage amaze kwakira basaba ubufasha bw’ibyo kurya. Avuga ko we n’abandi bayobozi bake batanze imfashanyo y’ibiribwa ku baturage bo mu duce twa Kamwokya, Kawempe, Kyadondo n’ibindi bice bya Wakiso na Mityana ariko bakaba bababajwe n’uburyo Museveni yahagaritse ibikorwa byo gukomeza gutanga izi mfashanyo avuga ngo ni ugukwirakwiza Coronavirus.

Bobi Wine we abona ko Museveni yakagombye kuba yashyizeho inzego z’ubuzima zishinzwe gukurikirana no gutanga umurongo w’uburyo abifuza gufasha abababaye kurusha abandi bakomeza bakabafasha aho kugirango ababuze mu gihe nta n’icyo Guverinoma ye irimo gukora cyane ko iki aricyo gihe cyari kigeze ngo abaturage batabarwe na Guverinoma.

Yagize ati” Ubu abaturage ba Uganda by’umwihariko abakene n’abandi bakeneye ubufasha bwihariye bari gusaba Guverinoma ngo ishyireho ingamba zo kubagoboka muri ibi bihe kandi n’bindi bihugu byinshi byagiye bishyiraho ingamba zo gufasha abaturage babyo babikeneye.”

Bobi Wine avuga ko iki cyari igihe cyiza ngo abari ku butegetsi bakore mu byo batunze bagoboke rubanda rukennye.

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/04/2020
  • Hashize 4 years