Congo yazibukiriye iby’intambara yiyemeza gushyira imbere ibiganiro ku kibazo cya M23

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko ubu ishyize imbere inzira za dipolomasi mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.

Byemejwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba n’uw’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula mu kiganiro yagiranye na Radio Top Congo FM.

Iki kiganiro cyabaye nyuma yuko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRC, bagejeje ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Perezida Felix Tshisekedi, mu ijambo yavuze Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, yongeye gushinja u Rwanda kuba ari rwo rwateye Igihugu cye ngo rwitwaje umutwe wa M23.

Ku munsi wakurikiyeho, tariki 21 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame, mu ijambo yagejeje kuri iyi Nteko Rusange, yagarutse ku bibazo by’umutekano mucye byakunze kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko atari ibya none ndetse ko uko bimeze ubu bidatandukanye n’uko byari mu myaka 20 ishize.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko inzira ikenewe kugira ngo ibi bibazo biranduke, ari iy’ubushake bwa Politiki aho kuba iyo kwitana bamwana.

Christophe Lutundula muri iki kiganiro yagiranye na Top Congo FM, yanagarutse ku byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres wemeye ko ubutumwa bw’ingabo z’uyu muryango muri Congo, butageze ku ntego yabwo ndetse ko bwaranzwe n’intege nke.

Antonio Guterres kandi yasabye ko habaho ibiganiro hagati ya DRC, Rwanda na Uganda mu gushaka umuti w’iki kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro.

Lutundura yavuze ko iki cyumweru cy’Inteko Rusange ya UN, cyaranzwe no kuvugisha ukuri kandi ko ari ko gushobora gutanga umuti w’ibabazo bitewe n’uburyo kwakoreshwa.

Yagize ati “Perezida wa Reopubulika Felix Antoine Tshisekedi, yashyize hanze ukuri kose mu mbwirwaruhame ye, mu gihe mugenzi we Paul Kagame atatomoye.”

Yakomeje agira ati “Ukuri kwatanzwe na Antonio Guterres na Perezida Kagame, kwashyize ku meza bimwe mu bigize ikibazo nyirizina mu rwego rwo gushaka umuti w’ingaruka z’ikibazo cyashegeshe Igihugu n’abaturage bacyo.”

Abajijwe niba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izemera kuyoboka inzira y’ibiganiro, Christophe Lutundula yagize ati “Ijambo rirahendutse cyane mu gihe hari ukuri ndetse n’ubushake.”

Yakomeeje agira ati “Tuzakomeza kugendera ku kuri kuzaba guhari ariko mu gihe kubakiye ku kuri kwa nyako, ubundi hakazaho ubushake bwa politiki hagakurikiraho gushyira mu bikorwa hagendewe ku biri kuba.”

Christophe Lutundula yatangaje ibi mu gihe ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zamaze kujya mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umutwe wa M23 ufatwa nk’ikibazo nyamukuru cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo, umaze amezi atatu ucunga Umujyi wa Bunagana ndetse ukaba unaherutse guhamagarira abashoramari kujya kuhakorera ubucuruzi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2022
  • Hashize 2 years