Congo yatanze ibyangombwa byemeza burundu amasezerano y’Umuryango w’Uburasirazuba

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Christophe Lutundula Apala Pen’Apala, kuwa 11 Nyakanga, yatanze ibyangombwa byemeza burundu amasezerano y’Umuryango w’Uburasirazuba yemerera igihugu cye kuba muri uyu muryango.

Izo nyandiko yazishyikirije Umunyamabanga Uhoraho wa EAC Dr. Peter Mathuki, ni zo zagaragaje intambwe ya nyuma yo kwinjiza RDC muri EAC nk’umunyamuryango wa 7. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro Gikuru cy’uwo muryango giherereye i Arusha muri Tanzania.

Dr. Mathuki yavuze ko kuri ubu RDC ari bwo yemejwe burundu mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, agira ati: “Uyu munsi ni ingirakamaro ku muryango no kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho nakiriye inyandiko ayemeza burundu mu masezerano agenga EAC.”

Iyo gahunda ije nyuma y’aho Leta ya Kinshasa yamaze gusoza guhindura ibyasabwaga byose muri Guverinoma no mu bijyanye n’Itegeko Nshinga ku masezerano Perezida Felix Antoine Thsisekedi Tshilombo yashyizeho umukono abemerera kuba abanyamuryango. Kinshasa yari yahawe gutegura iyo gahunda kugeza taliki ya 29 Nzeri.

Kuri ubu RDC ifite uburenganzira busesuye ndetse n’amahirwe yose agenerwa igihugu kibarizwa mu Muryango, harimo gahunda ibihugu bihuriraho ndetse n’ibikorwa byose bisabwa kugira ngo buri gihugu cyuzuze inshingano kigomba Umuryango.

Bivuze ko guhera uyu munsi Leta ya Kinshasa yemerewe kugira uruhare mu butwererane n’amahanga bunyura muri EAC kimwe n’izindi gahunda n’imishinga itera inkunga buri gihugu binyuze mu mushinga.

Iki gihugu ni cyo kibaye icya mbere gifite abaturage benshi babarirwa muri miliyoni 90 kikaba cyitezweho kuba amahirwe yagutse ku Muryango mu bijyanye n’ubutwererane n’ubufatanye n’ibihugu by’Akarere.

Ubunyamabanga bwa EAC bwamaze gushyiraho gahunda yo koroshya urugendo rwa RDC rwo kwisanga mu muryango.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa RDC Apala, yavuze ko kwnjira muri EAC kwari ugukabya inzozi z’abakurambere baharaniye ubumwe bw’Afurika barimo Mwalimu Julius Nyerere, Mzee Jomo Kenyatta, Kwame Nkrumah na Patrice Lumumba, batahwemye kugaragaza ko Abanyafurika bakwiye kugenderana no guhahirana nta nkomyi.

Yashimangiye ko Akarere kugarijwe n’ingorane zirimo ubuke bw’ibikorwa remezo, ibibazo by’umutekano, ibyo rezo, ubukene n’ibindi bisaba ubufatanye bw’ibihugu bigize Umuryango mu guhangana na byo no kubihashya burundu.

Yavuze kandi ko EAC ari wo muryango ufite ubufatanye bwizewe kurusha iyindi ku mugabane w’Afurika, yongeraho ko Abakuru b’Ibihugu bahora bagaragaza ubushake bwo kugera ku bikubiye mu masezerano agenga EAC.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/07/2022
  • Hashize 2 years