Congo ku mukino wanyuma- Reba amafoto y’ingenzi yaranze uyu mukino wa Guinea na Congo

  • admin
  • 03/02/2016
  • Hashize 8 years

Ikipe ya Congo Kinshasa igeze ku mukino wa nyuma wa CHAN itsinze kuri penaliti 5-4. Ni nyuma yaho iminota 120 y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganyije 1-1 mu mukino wa 1/2 wabereye kuri stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatatu. Elia Lina Meschack atsinze penaliti itumye Congo ikomeza mu gihe Mohamed Youla ahushije iya Guinea.

Igitego cya Jonathan Bolingi ukinira TP Mazembe, cyabontse mu gace ka mbere k’iminota 30 y’inyongera, cyafashije Congo kuyobora umukino guhera ku munota w’102 mbere yuko Ibrahim Sankhon yishyurira Guinea mu minota ibiri y’inyongera yasozaga umukino ku mupira yahawe na Alseny Camara Agogo, bituma bajya muri za penaliti.gusa aya mahirwe ikipe y’igihugu ya Guinea ntago yaje kuyakomezanya ku musozo w’umukino kuko baje gutsindwa kuri penalite bityo ikipe ya Congo igera ku mukino wa nyuma ityo.

Reba amwe mu mafoto yaranze uyu mukino













Yanditswe na Editor1/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/02/2016
  • Hashize 8 years