Congo irashinjwa gubangamira Abatemeranwa na manda ya 3 ya Kabila

  • admin
  • 07/10/2015
  • Hashize 9 years

Raporo ya Human Rigths Watch irashinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhohotera abantu, gusa Umuvugizi wa Guverinoma, Lambert Mende we yatangaje ko abashinja bagomba kugaragaza ibimenyetso.

Raporo ya Human Rights Watch yasohotse kuri uyu wa Kabiri ishinja inzego nkuru z’umutekano n’abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gushyiraho udutsiko tugaba ibitero ku bagaragaje ko badashyigikiye manda ya gatatu ya Joseph Kabila.Muri iyo raporo, HRW ivuga ko ifite ubuhamya yahawe n’abantu bagize uruhare mu bitero byibasiye abigaragambyaga bamagana manda ya gatatu ya Perezida Kabila ko bashyizweho n’inzego nkuru zishinzwe umutekano kandi bakagenerwa igihembo kigera ku madolari 65.

Umuvugizi wa Guverinoma, Lambert Mende yavuze ko ibi birego bitarimo ukuri mu gihe Humana Rights Watch nta zina na rimwe cyangwa ikindi kimenyetso kigaragaza ishingiro ryabyo yerekana. Yagize ati “Twatunguwe n’ibi birego bya Human Rights Watch. Twabasabye kutugaragariza ibimenyetso byadufasha kubikurikirana, nyamara icyo twabonye ni uko ibyo bavuze bihuye n’iby’abarwanya ubutegetsi byose bikaba byaravuzwe umusi umwe. Nta kimenyetso na kimwe, nta zina na rimwe ry’umuntu wishwe; nta muryango n’umwe w’uwishwe bagaragaza.”

Ikindi twabibutsa ni uko Perezida Joseph Kabila biteganijwe ko azasoza manda ye ya kabiri umwaka utaha wa 2016.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/10/2015
  • Hashize 9 years