Congo Brazzaville: Uruzinduko rwa Perezida Kagame rwatanze umusaruro ufatika

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame muri Repubulika ya Congo Brazzaville, rwongeye gushimangira umuvuduko ukomeje gushyirwa mu guhuza imikoranire n’ibihugu by’Afurika igamije guharanira kwigira no kubaka iterambere rirambye.

Uru ruzinduko rw’iminsi itatu rwasoje kuri uyu wa Gatatu, rwatanze umusaruro ufatika hagati y’ibihugu byombi byiyemeje kwagura ubushuti n’ubutwererane mu nzego zitandukanye, byashimangiwe n’isinywa ry’amasezerano umunani y’ubufatanye i Brazzaville mu Murwa Mukuru wa Congo.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Congo Dennis Sassou Nguesso, bashimangiye ko ayo masezerano agambije kurushaho gushyigikira ubutwererane bw’ibihugu byombi nk’uko byagaragajwe mu itangazo rihuriweho n’ibihugu byombi.

Ayo masezerano akora ku nzego zitandukanye zirimo ibijyanye no gukora no kurinda ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubungabunga inzego z’ubukungu no kongera kunoza umubano mu guteza imbere umuco.

Aje akurikira andi u Rwanda rwasinyanye n’iki gihugu, arimo n’ajyanye n’imikoranire mu guhanahana imisanzu y’ubwiteganyirize irimo pansiyo n’izindi nyungu z’ingoboka ku baturage b’u Rwanda bakorera muri Congo cyangwa ab’icyo gihugu bakorera mu Rwanda.

Ku birebana n’ibibazo byo mu Karere, Perezida Kagame na Dennis Sassou Nguesso bashishikarije abayobozi kwimakaza ibiganiro bya Politiki ndetse n’inzira za dipolomasi aho kwijandika mu ntambara, kuko ari yo nzira yo nyine yo gukemura amakimbirane ashobora kuvuka hagati y’ibihugu.

Basabye ibigo byo muri Libya, inzego za Politiki, izishinzwe imibereho y’abaturage ndetse n’iz’iyobokamana gukorera hamwe kugira ngo zishyire iherezo ku makimbirane yavutse ku ishingwa rya Guverinoma ebyiri zihanganye.

Basabye ko habaho guharanira ubwiyunge mu Banyalibiya binyuze mu bwumvikane bwo kwishyiriraho umuyobozi bemeranyijweho binyuze mu matora atagira n’umwe aheza kandi akozwe mu mutekano.

Ku birebana n’ibibazo birimo kuvugwa hanze y’umugabane w’Afurika, Perezida Kagame na mugenzi we bagarutse ku kibazo cya Ukraine n’u Burusiya bashimangira ko bifuza kubona ibiganiro bikomeje bitanga umusaruro ufatika banahamagarira impande zombi guhagarika intambara mu rwego two gutanga amahirwe akwiye yo kugera ku ntsinzi y’ibiganiro.

Ku munsi w’ejo, Perezida Kagame yakomereje uruzinduko rwe mu Mujyi wa Oyo aho yasuye uruganda rwongerera agaciro umusaruro w’amata, urwuri n’ibagiro rya kijyambere.

Igihugu cya Congo Brazzaville gisangiye byinshi n’u Rwanda uhereye ku nyungu bihuriraho n’ibihugu no mu miryango itandukanye bihuriramo nk’abanyamuryango.

Repubulika ya Congo n’u Rwanda bihurira mu Muryango w’AfurikaYunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Abibumbye (UN), Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika yo Hagati (ECCAS) na Non-Aligned Movement (NAM).

Iki gihugu cyaje mu bihugu bine bifite umutungo kamere w’ibimoka kuri peteroli mwinshi, bikaba biri no mu byatumye kigira uburumbuke ku rwego runaka nubwo cyagiye kigaragaramo umutekano muke mu bice bimwe na bimwe.

Ubukungu bw’iki gihugu bushingiye ahanini ku bucurukuzi n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli, ndetse guhera mu 2015 bwaragabanyutse kubera ihanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/04/2022
  • Hashize 2 years