Congo-Brazzaville: Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi baremezako habaye kudeta y’Itegeko nshinga.

  • admin
  • 26/10/2015
  • Hashize 9 years

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Denis Sassou Nguesso, batangaje kur’icyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2015 ko habayeho kudeta yo guhirika itegeko nshinga « coup d’Etat constitutionnel » kugira ngo Perezida uriho akomeze kugundira ubutegetsi.

Uyu mushinga wo guhindura itegeko nshinga wateguwe kugirango pezida Denis Sassou Nguesso , umaze imyaka igera kuri 30 ku butegetsi azongere ahabwe ureberenganzira bwo kuzongera kwiyamamaza muri manda y’ubutaha nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru bibitangaza.

Kugeza ubu abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu mushinga wo guhindura itegeko nshinga ndetse na barishyigikiye ngo rihindurwe bategereje ibizava mu matora, ariko icyoba ni cyose mu migi ya Brazzaville na Pointe Noire. Ikindi cyatangajwe n’indorerezi z’aho aya matora yaberaga ni uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batigeze babona umwanya wo kwiyamamaza ndetse n’ibikorwa byo kugana ibiro by’itora batigeze babyitabira uko bikwiye.

Gusa indorerezi z’amatora zatangaje ko n’ubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi batitabiriye amatora kuko bemeza ko habaye ihirikwa ry’ itegeko nshinga « coup d’Etat constitutionnel » ryakonzwe ariko ko perezida Denis Sassou Nguesso we n’abamushyigiki bari mubyishimo aho perezida yari yatoreye ku kigo cy’ishuri ryisumbuye riri I Brazzaville.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/10/2015
  • Hashize 9 years