Col Tom Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za gisirikare.

  • admin
  • 31/03/2016
  • Hashize 8 years

Col Byabagamba na Gen Rusagara hamwe n’ababunganira

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Col Tom Byabagamba gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Mu isomwa ry’urubanza kandi, urukiko rwakatiye Rtd Brig Gen Kanyambo Frank Rusagara gufungwa imyaka 20.

Urukiko rwahamije aba bombi ko bakwije nkana ibihuha bagomesha rubanda babangisha ubutegetsi buriho.

Ibyo bikaba bikoze icyaha cyo kugerageza guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda.

Urukiko rwasanze ibyo abatangabuhamya bavuze bumvanye Col Byabagamba na muramu we Rtd Brig Gen Rusagara bifite ishingiro kuko ntacyafaragaje ko babihimbye.

Muri ayo magambo, Col Byabagamba harimo ko yashinje leta y’u Rwanda ubwicanyi.

Naho Rusagara we akagaragaza ko ubutegetsi buriho mu Rwanda nta ngufu, bunahubuka mu gufata ibyemezo.

Banahamijwe kandi icyaha cyo gusebya Leta ari abayobozi.

Col Byabagamba yanahamijwe gusuzugura ibendera ry’igihugu no guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye.

(Rtd) Brig Gen Frank Rusagara we yanahamijwe icyaha cyo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Rtd Sgt Francois Kabayiza yagizwe umwere ku kuba icyitso cyo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko ahamywa guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha. Yahanishijwe gufungwa imyaka Itanu.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/03/2016
  • Hashize 8 years