CNN yerekeje Trump mu rukiko kubera kubangamira umunyamakuru wayo

  • admin
  • 14/11/2018
  • Hashize 5 years

Televiziyo ya CNN yajyanye mu nkiko Perezida Donald Trump n’abandi bakozi ba Perezidansi ya Amerika, isaba ko umunyamakuru wayo asubizwa uburenganzira bwo gutara inkuru muri White House.

Umunyamakuru w’iyi televiziyo mpuzamahanga Jim Acosta yasohowe mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, nyuma y’uko abajije Trump ibijyanye n’abimukira ndetse n’iby’uruhare rw’u Burusiya mu matora yabaye muri Amerika mu 2016.

Trump usanzwe adacana uwaka na CNN yanze gusubiza Acosta, amutegeka guhereza undi munyamakuru indagururamajwi, arabyanga.

Acosta yahise yamburwa ibyangombwa bimwerera kwinjira muri White House nk’umunyamakuru.

Bityo kuri uyu wa Kabiri, CNN yahise ijyana ikirego cyayo mu rukiko i Washinton DC, igaragaza ko kwirukanwa k’umunyamakuru wayo binyuranyije n’Itegeko Nshinga ryemera ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Mu baregwa harimo Perezida Trump, John Kelly ushinzwe abakozi muri White House, Ushinzwe itangazamakuru Sarah Sanders, Umuyobozi wungirije ushinzwe itumanaho Bill Shine, Umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi muri Whitehouse, Randolph Alles n’umwe mu bakozi b’urwego rw’ubutasi wambuye ibyangombwa Acosta.

Sarah Sanders yavuze ko CNN iri gukabiriza icyo kibazo ishaka kwiyamamaza.

White House ariko yasubije ko CNN ifite abanyamakuru benshi bafite ibyangobwa byo gutara amakuru muri perezidansi, ko Acosta wenyine nta kibazo ateye.

Inavuga ko ibyo atari cyo kibazo ahubwo ari ukugira ngo hatazagira n’abandi banyamakuru bavutswa uburenganzira bwabo mu gihe gitaha.

Urukiko rurumva ikirego cya CNN kuri uyu wa Gatatu.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/11/2018
  • Hashize 5 years