CNN yagaritse Perezida Trump mu rukiko ategekwa kureka umunyamakuru wayo agakora nta nkomyi

  • admin
  • 17/11/2018
  • Hashize 5 years

Perezidansi ya Amerika yatsinzwe mu rubanza yari ifitanye na televiziyo ya CNN hanyuma itegekwa n’urukiko gusubiza umunyamakuru w’iyi televiziyo, Jim Acosta, impapuro ze zimwemerera gukora akazi ke nta nkomyi.

Acosta yari yambuwe uburenganzira bwo kwinjira muri perezidance nyuma y’uko abajije ibibazo Perezida Donald Trump, mu kiganiro kigenewe abanyamakuru.

Umucamanza w’urukiko rw’Amerika mu mujyi wa Washington DC, Timothy Kelly, kuri uyu wa gatanu mu gitondo yanenze igikorwa cya Perezidansi y’Amerika, cyo kwambura uwo munyamakuru uruhushya rwo gukora akazi ke.

Avoka wa CNN Ted Boutros yashimiye icyemezo cy’uwo mucamanza, maze abwira Acosta hanze y’urukiko ati “Reka dusubire ku kazi”.

Avoka Boutros yavuze ko uyu ari umunsi utagira uko usa kw’itangazamakuru no ku banyamerika ku buryo bwa rusange, bishingiye ku ngingo y’itegeko nshinga iha uburenganzira busesuye abanyamerika bwo kuvuga ikibari ku mutima.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/11/2018
  • Hashize 5 years