CNLG yatangiye imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi

  • admin
  • 20/11/2016
  • Hashize 7 years

CNLG, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, yagiranye inama n’abafatanyabikorwa bayo, igamije gutegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 23 .

Inzego zifite aho zihuriye n’ibijyanye n’imyiteguro yo kwibuka zirimo Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma, OGS, Dukundane Family, AERG, GAERG, IBUKA, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Umuryango uharanira Amahoro no kwamamaza urukundo (PLP), zari zatumiwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda ko kwitegura hakiri kare ari byo bituma ibikorwa byo kwibuka bigenda neza.

Dr Bizimana yasabye abitabiriye iyi nama gutekereza ku nsanganyamatsiko izagenderwaho, ingamba zo gushishikariza abaturage kuzitabira no gutegura neza urugendo rwo kwibuka ndetse n’ibikorwa bisoza icyumweru cyo kwibuka.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kw’abitabiriye iyi nama, Dr Bizimana yasabye inzego zinyuranye ko zazagira uruhare mu bikorwa byo kwibuka.

Yanasabye akanama gashinzwe ibikorwa byo kwibuka muri CNLG gutegura indi nama mu rwego rwo kurushaho kunoza imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana


Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw


Urashaka kugumana natwe ngo ujye ubasha guhorana amakuru yizewe kandi agezweho? Kanda hano ujye udukurikira kuri Facebook

Ukoresha Twitter kanda hano amakuru ajye akugereraho igihe

  • admin
  • 20/11/2016
  • Hashize 7 years