CNLG yashimiye u Budage bwohereje mu Rwanda ushinjwa uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi hafi ibihumbi 100

  • admin
  • 22/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yashimye imyitwarire y’ubutabera bw’u Budage mu gukurikirana abashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’aho bwohereje Twagiramungu Jean ushinjwa kwica Abatutsi benshi mu yari Perefegitura ya Gikongoro.

Twagiramungu w’imyaka 44 yagejejewe mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, kuwa 18 Kanama 2017. Uyu yari umwarimu mu ishuri ry’i Kaduha. Ubushinjacyaha bwahise butangaza ko bumurega ibyaha bibiri birimo icya Jenoside n’icyo kurimbura imbaga.

CNLG yasohoye itangazo rishimira u Budage , rivuga ko bwashyize mu bikorwa iby’amasezerano mpuzamahanga yo kuwa 09 Ukuboza 1948 yo kurwanya no gukumira Jenoside, ategeka buri gihugu kuburanisha cyangwa kohereza ushinjwa ibyaha bya Jenoside aho yakorewe.

CNLG ivuga ko ibimenyetso byakusanyijwe byerekana ko Jean Twagiramungu yakoranye n’abateguye Jenoside muri Komini Karambo, Rukondo, Karama, Kinyamakara, Nyamagabe na Musange. Muri abo bafatanyije havugwamo abari ba Superefe, Hategekimana Joachim na Ntegeyintwali Joseph bayoboraga Kaduha na Karaba.

Abandi ni ba Burugumesitiri barimo Didace Hategekimana wayoboraga Komine Rukondo ; Ngezahayo Désiré wayoboraga Karama; Munyaneza Charles wa Kinyamakara na Semakwavu Félicien wayoboraga Nyamagabe.

CNLG ikomeza ivuga ko Twagiramungu yakoranaga bya hafi na se Munyambuga Jean-Baptiste wayoboye igihe kirekire Komine Rukondo, abishwe ku itegeko rye bakaba ari hafi ibihumbi 100.

CNLG ishimangira Twagiramungu Jean yari mu bishe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Mbazi n’iya Kirambi no ku rusengero rwa ADEPR ya Maheresho. Aho hakaba haraguye Abatutsi babarirwa mu 10.000. Abandi benshi ntibabashije kuboneka kuko bajugunywe mu migezi ya Mwogo na Rukarara.

CNLG ishinja Twagiramungu kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi barenga 45,000 kuri Paruwasi ya Kaduha n’ibihumbi 35 mu ya Cyanika.

Uretse Jean Twagiramungu uherutse kohererezwa ubutabera bw’u Rwanda, CNLG yanashimiye u Budage ku manza zaburanishirijweyo zirimo urwa Onesphore Rwabukombe wari Burugumesitiri wa Komini Muvumba, yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa gufungwa burundu kuwa 29 Ukuboza 2015 n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Francfort.

Ubutabera bw’u Budage bwanaburanishije kuwa 28 Nzeri 2015, abayobozi ba FDLR, Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni, umwe akatirwa gufungwa imyaka 13, undi umunani.

Iyo myitwarire y’u Budage ku Rwanda, CNLG ibusaba kuyikomeza bukohereza n’abandi bakiyihishemo, isaba n’ibindi bihugu birimo u Bufaransa n’u Bwongereza kuyireberaho.

Ubutabera bw’u Bwongereza buherutse kwanga kohereza Emmanuel Nteziryayo; Vincent Brown (Bajinya); Charles Munyaneza; Celestin Mutabaruka na Celestin Ugirashebuja bazanwa kuburanira mu Rwanda bashinjwa ibyaha bya Jenoside, bwitwaje ko nta butabera bunoze babona mu Rwanda.

Naho u Bufaransa bwo nta na kimwe bwari bwakora ku busabe bw’u Rwanda bwo guta muri yombi bukohereza aba rushinja ibyaha bya Jenoside.

  • admin
  • 22/08/2017
  • Hashize 7 years