CNLG yashimishijwe n’ibihano byahawe abayobozi ba FDLR

  • admin
  • 01/10/2015
  • Hashize 9 years

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 01 Ukwakira 2015 kivuga kurubanza rwabereye mu Budage mu mujyi wa Stuttgart rwabayobozi babiri bo mu mutwe wa FDRL aribo Murwanashyaka Ignas na Straton Musoni ku itariki 28 Nzeri bahamijwe icyaha cyo kuyobora umutwe witerabwoba FDLR ibyaha byinyokomuntu n’ibyaha by’intambara byakozwe n’ingabo za FDLR ziri muri Congo.

Urukiko rwemeza ko zakoraga ubwo bwicanyi zihabwaga amabwiriza naba bayobozi bombi bari mubudade. umunyamanganshingwabikorwa muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya genocide Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko bishimiye kubivugaho kuko ari ubwambere bibaye mu mateka yisi ndetse na FDLR kuko hari nabo urukiko rwo mubufaransa rwafataga ariko ngo bagasanga ntabimenyetso bibahanya ko bagize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi.



Dr Bizimana J. Damascene Umunyamabanga nsingwabikorwa wa CNLG

Umunyamabanga nshingwabikorwa muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya genocide Dr Bizimana abajijwe ko kuba urukiko rutarabahamije icyaha cya Genocide avuga ko byatewe nigihe itegeko ry’Ubudage ryagiriyeho muguhana icyaha cya genocide mumwaka w’2002 kandi itegeko ritangira gushyirwa mubikorwa guhera igihe ryagiriyeho ndetse nibaba ibihano bahawe byaba bihwanye nibyaha bakoze kuko ngihano cy’imyaka 13 yakatiwe ntaho ihuriye n’ibyaha murwanashyaka ariko nibura bishimira intambwe itewe kandi icyo bishimira nka CNLG nuko yahamwe n’icyaha gikomeye cyo kuyobora umutwe witerabwoba FDLR icyaha gihanirwa n’amategeko.

Mu itangazo ryasohowe n’umuryango wabibumbye uharanira amahoro ku isi ko hari urutonde rw’abandi bayobozi 12 bo muri uyu mutwe wa fdlr bagomba gufatwa bagahanwa. kuba FDLR yaremejwe ko ari umutwe witerabwoba n’umuryango wabibumbye uharanira amahoro ku isi ngo nindi mitwe iyariyo yose yakwifatanya na FDLR izarwanywa.

Yanditswe na Mutoni Brenda/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/10/2015
  • Hashize 9 years