CNLG yasabye u Bufaransa kuvanaho inyandiko zita muri yombi abayobozi b’u Rwanda

  • admin
  • 24/11/2015
  • Hashize 8 years

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, yongeye gusaba inkiko z’u Bufaransa kuvanaho inyandiko zita muri yombi abayobozi b’u Rwanda n’ab’ingabo zarwo (RDF), kuko zishingiye ku nyungu za politiki.

Itangazo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Jean Damascene Bizimana, ryasabaga ubutabera bw’u Bufaransa kwigana ubwa Espagne, buherutse kuburizamo inyandiko zataga muri yombi abayobozi 40 b’u Rwanda, bumaze kubona ko zishingiye kuri politiki. Inyandiko CNLG ivuga zatanzwe mu 2006 n’umucamanza Jean Louis Bruguiere, zishinja abayobozi icyenda muri Leta y’u Rwanda uruhare mu ihanurwa y’indege y’ uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, yari itwaye n’uw’u Burundi. Ariko nyuma yaho abandi bacamanza, Marc Trevidic na Nathalie Poux, basimbuye Bruguiere ku kirego cy’ihanurwa ry’iyo ndege, bemeje ko iyo ndege itahanuwe n’abasirikare ba RPA (ubu bari muri RDF). Nyuma y’ubushakashatsi bakoreye mu Rwanda, Trevidic na Poux mu 2012, bemeje ko igisasu cyahanuye indege ya Habyarimana cyarasiwe i Kanombe, kandi ako gace kari karinzwe bikomeye n’ingabo za Leta y’icyo gihe, (Ex-FAR).

CNLG ivuga ko nyuma ya raporo y’abo bacamanza, u Bufaransa bwahise buruca bukarumira, irasaba ko buvanaho impapuro zita muri yombi abo bayobozi b’u Rwanda kuko nta kirego bagikurikiranweho. Dr. Bizimana yagize ati“ Nicyo gihe cyo kuvanaho inyandiko zidashingiye ku butabera zatanzwe n’umucamanza Bruguiere. Uwo mwanzuro uramutse ufashwe, wacecekesha amajwi ya bamwe bimakaza ko habayeho Jenoside ebyiri, barimo abagize ishyirahamwe “France Turquoise.” Yongeyeho ko abari muri “Association France Turquoise” barimo abasirikare b’u Bufaransa bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi nka Jacques Hogard, Jean Claude la Fourcade, Jacques Rosier na Michel Robardey. Ati” Ni bo bashinze Association France Turquoise, igamije kugaragaza ko Jenoside itateguwe no kwambika icyasha abayobozi b’u Rwanda.”

Bizimana yasobanuye ko inyandiko za Espagne ziherutse kuburizwamo, zari zarashyizweho n’umucamanza wiganye Bruguiere mu guca intege Leta y’u Rwanda. Ati” Rero ni cyo gihe ngo inkiko zo mu Bufaransa, kimwe n’izo muri Espagne, zitandukanye n’abaharanira inyungu za gisirikare na politiki, bagize uruhare ku buryo bumwe cyangwa ubundi muri jenoside yakorewe Abatutsi. Aho ubutabera bwatangirwa hose bukwiye kuba bwingega kandi bwubaha abaturage. Ubucamanza bw’u Bufaransa bukwiye kumva ibi kandi bugatera intambwe bugana ku butabera bw’ukuri.”

Abayobozi bose barebwa n’inyandiko za Bruguiere, barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, bahagarika Jenoside. CNG ihamya ko kuvanaho izo nyandiko bizaba ari uguhesha agaciro abazize Jenoside n’abayirokotse.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/11/2015
  • Hashize 8 years