CNLG Yamaganye umunyamideri Bashabe Catherine uzwi ku izina rya Kate
- 10/04/2018
- Hashize 6 years
Umunyamideli witwa Bashabe Catherine uzwi nka “Kate” umaze iminsi akora ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu batishoboye avuga ko yabifashijwemo na CNLG ariko uyu mukobwa yamaganywe na CNLG (Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside) ivuga ko nta bufatanye bafitanye n’uyu mukobwa.
Uyu munyamideli Bashabe Catherine amaze ibyumweru bigera hafi kuri bibiri atangije ubukangurambaga yise Kabash Cares bufite intego yo gukusanya amafaranga avuga ko azifashisha mu bikorwa azakorera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 batishoboye.
Uyu mukobwa uzwi cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda yamamazaga igikorwa cye akavuga ko agifatanyije na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside[CNLG]. Yakanguriraga abamukurikira n’Abanyarwanda muri rusange kugura imipira acuruza mu iduka rye bityo amafaranga azavamo yose akayakoresha afasha abacitse ku icumu rya Jenoside.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mata 2018, Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside yasohoye itangazo ryamagana Kate Bashabe ndetse ishimangira ko nta masezerano cyangwa imikorere yihariye yagiranye n’uyu mukobwa.
Iri tangazo riragira riti “CNLG irabeshyuza amakuru aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yagiranye ubufatanye na Kabash Cares ihagarariwe n’umunyamideli Kate Bashabe bugamije gukusanya inkunga (fundraising) igenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, binyuze mu kugurisha imipira cyangwa ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubucuruzi.”
CNLG yashimangiye ko abafite umutima wo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe twibuka ku nshuro ya 24, bakwiye gukomeza umurego mu kongera guha icyizere abavandimwe basizwe iheruheru n’icuraburindi ryo muri Mata 1994.
Bashabe Catherine mu gukora ubukangurambaga bwe, yavugaga ko kugira ngo abone amafaranga yo gufasha bisaba ko abanyarwanda bagura imipira mu iduka rye bityo akabasha gusana inzu z’abarokotse ndetse akabaha igishoro cy’ubucuruzi. Ibi byose yavugaga ko ari kubikora abifashijwemo na CNLG.
Yanditswe na Habarurema Djamali