CNLG yagaragaje impamvu mu cyahoze ari Ruhengeri ariho habaye umuzi wa Jenoside yakorewe Abatutsi

  • admin
  • 11/01/2019
  • Hashize 5 years
Image

Zimwe mu mpamvu zikomeye zatumye ahahoze ari Perefegitura Ruhangeri hafatwa nk’umuzi wa Jenoside yakorewe Abatutsi,ni uko aha ariho hakomokaga bamwe mu bategetsi bakomeye bagize uruhare mu gushinga imitwe ya mbere mu gihugu yakoreshejwe mu bikorwa byo kwica Abatutsi no kubamenesha.

Ibi ni ibikubiye mu bushakashatsi ku mateka ya Jenoside buri mu bitabo bibiri bwakozwe na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yamuritse kuri uyu wa Kane tariki 10 Mutarama 2019.

Umunyamabanga wa CNLG,Dr.Bizimana Jean Damascene yasobanuye uburyo guhera mu 1959 abatutsi batangiye kumeneshwa bakurwa mu byabo bagakusanyirizwa hamwe muri paluwasi ya Nemba ndetse na Janja mbere yo kujyanwa mu Bugesera abandi bakajyanwa muri Congo.

Ubwo mu 1964 hashyizweho centre yo gufunga abatutsi n’abari mu mashyaka leta itashakaga babafungira muri gereza yitwaga gereza special Ruhengeri yakorerwagamo ubugome bw’indenga kamere.

Bigeze mu 1973,hari amashuri yaranzwe no gutoteza abatutsi harimo kubica no kubirukana nko mu ishuri rya Rwaza aho hari abanyeshuri ndetse n’abarimu birukanwe kubera kuzira uko bavutse nk’uko bikubiye mu buhamya bwa Murebwayire wari umunyeshuri muri icyo gihe.

Muri Perefegitura ya Ruhengeri niho hashingiwe imitwe y’ubwicanyi nk’uwabanjirije interahamwe witwaga Amahindure washingiwe muri komine mu kingo aho Nzirorera yavukaga hakayoborwa na burugumesitiri Kajerijeri ndetse hari n’umusirikare witwaga LT Hasengineza Boniface.

Nyuma yo kubona ko uyu mutwe w’abicanyi washinzwe bwa mbere mu gihugu wakoze amarorerwa menshi kandi ugakoreshwa n’abayobozi,intagondwa za MRND zawukwije igihugu cyose ari nawo waje kubyara interahamwe n’impuzamugambi.

Indiri y’ubutegetsi nk’impamvu nyamukuru Ruhengeri ifatwa nk’umuzi wa Jenoside

Dr.Bizimana avuga ko mu bushakashatsi bwabo bahereye kuri perefegitura ebyiri Ruhengeri na Kibuye bitewe n’umwihariko zihuje w’uko ariho hakomokaga abategetsi bo muri repubulika ya kabiri.

Yagize ati“Twahereye aho kubera ko abategetsi bo muri repubulika ya kabiri abenshi muri bo niho bakomokaga.Baba abategetsi mu rwego rwa politike,mu rwego rwa gisirikare ndetse n’abanyamadini wasanga bari mu nzego nkuru za leta.Niyo mpamvu twifuje guhera aho ngaho twise indiri y’ubutegetsi”.

Gusa ubu bushakashatsi bukomwa mu nkokora n’uko hari bamwe nk’abari abategetsi n’abafataga ibyemezo kuri icyo gihe, batinya gutanga ubuhamya ngo amakuru y’ibyabaye amenyekane .

Ati”Gutanga ubuhamya hari abo bigora kubera ko bibibutse ibihe bibi banyuzemo cyane cyane nk’abari mu gice cya victims(mu nzirakarengane).Ariko hari n’abari mu gice cy’ubutegetsi barimo n’abagiye bafata ibyemezo ugusanga rimwe na rimwe badashaka kuvuga ibyo babonye cyangwa se n’ibyo bagizemo uruhare.iyo rero niyo mbogamizi ikomeye kuko abari bari mu myanyanya yafataga ibyemezo cyangwa yashoboraga kuba irimo abamenya amakuru nibo bakagombye gufata iya mbere mu kuyatanga”.

kimwe mu bitabo byamuritswe cyanditswe na Mafeza Faustin afanyije na Nikuze Donatien kigizwe n’ibice bitanu.

Igice cya mbere kigaragaza imibereho y’abatutsi [1959-1961],yiganjemo ibikorwa by’ubugome bakorerwaga birimo urugomo n’ubwicanyi ndetse no kumeneshwa byakorwaga n’abaturutse ahahoze ari muri Perefegitura ya Gitarama.

Igice cya kabiri gihera [1990-1993],kiganjemo ibikorwa by’urugomo birimo kwica Abatutsi babita ibyitso,kubica binyuze muri gahunda y’irondo,kunyaga imitungo yabo ndetse n’iyicwa ry’Abatutsi bo mu bigogwe bakajugunywa mu buvumo.

Igice cya gatatu kigizwe n’inama zakozwe zigamije gushishikariza abaturage kwica abatutsi aho zategurwaga n’abategetsi bakomeye.Imyanzuro yazo kwabaga ari uguha imyitoza ya gisirikare no gutanga imbunda ku baturage ndetse no gukora urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa.

Igice cya kane kigizwe n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi,ibikorwa by’iyica rubozo ndetse no gusibanganya ibimenyetso.Mu gusibanganya ibimenyetso, bicaga Abatutsi maze aho babiciye nko mu nsengero bagahita bahatunganya neza bakahakorera ibikorwa bisanzwe bihakorerwa.

Naho igice cya gatanu ari cyo cya nyuma kigaragaza ingaruka za Jenoside mu banyarwanda by’umwihariko abayirokotse n’igihugu muri rusange.

Nyuma yo kumurika ibitabo bibiri icya perefegitura ya Kibuye ndetse na Ruhengeri,CNLG iriteganya kumurika ubundi bushakashatsi bukubiye mu bindi bitabo birimo icyo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo cyo kigiye kurangira,ndetse n’ibindi bine byo muri za Perefegitura ya Gitarama,Butare,Cyangugu na Gikongoro.

Abitabiriye imurikwa ry’ibyo bitabo bahawe umwanya babaza bimwe mu bibazo bitandukanye birebana n’ubwo bushakashatsi
Umunyamabanga wa CNLG,Dr.Bizimana avuga ko mu bushakashatsi bwabo bifashisha ubuhamya bugenda butangwa mu gihe cyo kwibuka,n’inyandiko zigaragaza ukuri ku itegurwa rya Jenoside n’inyandiko zo muri gacaca


Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/01/2019
  • Hashize 5 years