CNLG: Kuba hari imibiri y’abazize Jenoside iherutse kuboneka mu kibuga cy’indege bigaragaza ko hari amakuru yahishwe

  • admin
  • 20/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG itangaza ko kuba hari imibiri 142 y’abazize Jenoside iherutse kuboneka mu kibuga cy’indege cya Gisenyi, bigaragaza ko hari amakuru yahishwe agomba gukomeza gushakishwa.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko kutagaragaza amakuru y’ahajugunywe imibiri y’ababo ari bimwe mu bibangamiye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Kabanda Innocent, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari utuye ahitwa ku Majengo mu Mujyi wa Gisenyi, ndetse ni naho yarokokeye Jenoside, nyuma aza no kuyobora umuryango IBUKA ku rwego rw’akarere ka Rubavu.

We na bamwe mu bakuze bakuriye muri uyu mujyi, bibuka ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu marembo y’Ikibuga cy’indege cya Gisenyi hari harashyizwe bariyeri, ndetse yakumiraga n’Abatutsi bagerageje guhungira mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Kabanda yagize ati « Mu gihe cya Jenoside n’urugamba rurimbanyije rwo kubohora igihugu, hariya habaga abajandarime n’abasirikare. No mu marembo ya kiriya kibuga cy’indege ukinjira hariya kuri entre principale hari bariyeri.»

Na ho Ntegeyimana Yusuf ati «Yashoboraga gutangira abantu, kuko inzira nziza yo kwambukiramo yari iyi ngiyi hari intoki nanjye ni ho nanyuze nambuka, kuko iyari hano yatangiraga abantu bavuye epfo bafite abantu babambutsa, iyo hirya nayo igatangira abandi. »

Mu gushaka kumenya uburyo iyo mibiri yageze muri icyo kibuga cy’indege cya Gisenyi, Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene basuye ahakuwe iyo mibiri.

Dr Bizimana avuga ko mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi hafite umwihariko wihariye mu mateka ya jenoside yakorewe abatutsi, kuko kugeza ubu hari abantu baburiwe irengero bishwe mu gihe cy’igeragezwa rya jenoside no mu gihe cyayo.

Ati «Aha ngaha turi mu Mujyi wa Gisenyi, dusanzwe tubizi dufite amakuru yuko hari abantu bahiciwe haba mu mugi nyirizina no muri komine, zari ziwukikije cyane cyane komine Kanama, Mutura, Karago, bikozwe n’abasirikare n’interahamwe, cyane cyane mu mwaka wa 93. Guhera mu kwezi kwa cyenda ari bwo batangiye gutoza umutwe ukomeye bikozwe na Anatole Nsengiyumva umutwe witwaga Turi Hose, bagatorezwa mu Bigogwe bamara guhabwa imyitozo ya gisirikare bakajya mu giturage kwica abantu.

Yunzemo ati « Abishwe icyo gihe nta wuzi aho baherereye, no mu mpera za 94 mu kwa kabiri kwa gatatu. Mu Butotori herekanwa ko umusirikare wahayoboraga bagiye bica abantu, kugeza ubu ntabwo turababona. Aha twabonye iyi mibiri hashobora kuba ari hamwe muri ho kwari ukugira ngo mbamare impungenge rwose zo kuvuga iyi mibiri inkomoko yaho, igomba kuba ituruka mu bishwe muri 94 nyirizina ariko na none no mu bishwe mbere gato yuwo mwaka mu rwego rwo gutegura jenoside. »

Akomeza avuga ko kuba iyi mibiri yarabonetse imbere y’inzu yabagamo umuyobozi w’ikibuga cy’indege cya Gisenyi mu gihe cya jenoside, na byo bigaragaza ko hari amakuru yahishwe.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside yatangaje ko mu kwezi gutaha kwa kabiri aribwo imibiri 142 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi yabonetse mu kibuga cy’indege cya Gisenyi izashyingurwa mu cyubahiro.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 20/01/2020
  • Hashize 4 years