CNLG ivuga ko Urupfu rwa Senateri Mucyo ari inkuru ibabaje , mugihe bataribagirwa undi mukozi wayo Gasasira Gaspard

Senateri Jean de Dieu Mucyo wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2016.

Urupfu rwa Senateri Mucyo rwemejwe na Dr Jean Damascene Bizimana uyobora CNLG wavuze ko yaba Aguye muri escalier ari kujya ku kazi.” Senateri Mucyo yahise ajyanwa kwa muganga agezeyo yitaba Imana

CNLG ivuga ko ari inkuru ibabaje , aho ngo hari hashize igihe gito hapfuye undi mukozi wayo wanakoranye na Mucyo, Gasasira Gaspard

Abakoranye na Senateri Jean de Dieu Mucyo bavuga ko bazajya bahora bamwibukira ku bunyangamugayo n’ubupfura bwamuranze mu gihe cyose bakoranye.

Ntagengwa yabwiye itangazamakuru ko Mucyo yari afite impano yo gutega amatwi umuntu, umuntu wese umugana akamwumva.” Ikindi kandi Mucyo yari azi gutegura ibintu neza, yari umuntu uzi gutangiza ikintu, akagiha Intangiriro nzima, abandi bakaza bakomerezaho. Urugero nka CNLG ni we wari ku isonga ry’abayitangije muri 2008.”

Mu byo abantu bakwiye kwigira kuri Mucyo, Ntagengwa Vital yagize ati “Icyo dukwiye kumwigiraho ni uko dukwiye gusiga izina ryiza nk’uko na we yateye agahinda abantu benshi. Dukwiye gusiga izina ryiza ku isi. Burya uramutse upfuye abantu bakuvuma ni ibintu bibi. Gusiga ineza ku isi, izina ryawe rigasigara ari rizima ni byo biba bikwiye kuturanga.”

Umujyanama mu mategeko muri CNLG, Dr Bideri Diogene avuga ko Mucyo yari yari umunyamurava kandi akamenya kumvikana n’abakozi, aho ngo yabafataga nk’abavandimwe.

Yagize ati “Mucyo yari azi kugirira icyizere abakozi, aho yahaga umuntu inshingano umuntu amwizeye. Yakundaga abakozi akagufata nk’abavandimwe, hababa mu byishimo ndeste no mu byago.

Senateri Jean de Dieu Mucyo w’imyaka 55 Yari yatorewe kwinjira muri Nteko Ishingamateko, Umutwe wa Sena tariki 29 Gicurasi 2015 akaba yari amaze umwaka hafi n’igice muri uwo mwanya.

Jean de Dieu Mucyo yamenyekanye cyane muri politiki yo mu Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mucyo yashinzwe imirimo ikomeye irimo kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ndetse n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).

Uyu mugabo yavuka mu Ntara y’Amajyepfo yabaye kandi Umuyobozi w’Akanama kari gashinzwe gucukumbura uruhare rwa Leta y’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasohoye raporo yayo muri Kanama 2008.


Mucyo yari azi kugirira icyizere abakozi, aho yahaga umuntu inshingano umuntu amwizeye. Yakundaga abakozi akagufata nk’abavandimwe, hababa mu byishimo ndeste no mu byago

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe