CMI ya Uganda yishe umucuruzi wo mu Rwanda, ibeshya ko yazize impanuka

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

CMI ikomeje gutoteza, ndetse no kwica Abanyarwanda b’inzirakarengane. Uheruka gupfa yari umucuruzi ukorera i Masindi, umubiri we ukaba ukiri muri Uganda.

Ibikorwa byo gutoteza Abanyarwanda muri Uganda byafashe urundi rwego

Ubuyobozi bukuru bw’ubutasi bw’ igisirikare cya Uganda (CMI) bwatangiye gutegura impanuka zo mu muhanda zigamije kwica Abanyarwanda.

Uheruka guhohoterwa ni umucuruzi wo mu Rwanda witwa Sivo wakomerekejwe akicwa n’imodoka. Ibi byabaye mu ma saa kumi nimwe zumugoroba kuri uyu wa gatatu i Bujenje hafi yumuhanda wa Masindi-Hoima. Ariko amakuru yizewe, nuko iyo modoka yaritwawe numukozi wa CMI warufite amabwiriza yo gutumbera Sivo wari utwaye moto.

Wari kumwe n’undi muntu we warutwaye igare ubwo imodoka yabakubitaga, Sivo wenyine ariwe wapfuye.

Sivo wapfuye yari umucuruzi ukora ubucuruzi i Masindi.

Kuva abanyarwanda batangira gutabwa muri yombi, bagafungwa mu buryo butemewe n’amategeko, bagakorerwa iyicarubozo, ubu umuntu ashobora kongera “impanuka nkana” ku buryo ubutegetsi bwa Museveni bwafashe nabi Abanyarwanda b’inzirakarengane.

Benshi mu banyarwanda bahohotewe n’inzego z’umutekano za Uganda, cyane cyane CMI, bababajwe n’impamvu batazi na gato.

Kampala yagiye ikurikiza politiki yo guhungabanya guverinoma y’u Rwanda, bikorwa na CMI ikorana n’umutwe wabo ukomeye wo kurwanya u Rwanda, RNC. Muri icyo gikorwa, abenegihugu b’abanyarwanda batabarika bagiye muri Uganda, cyangwa basanzwe bahatuye bahuye n’ikibazo cyo kwangwa n’ubutegetsi bwa Museveni .

iyicwa ry’abanyarwanda rimaze kwiyongera cyane, nk’uko byatangajwe n’abakurikiranira hafi ibijyanye n’umutekano I kigali

Inkuru ya Nshimiyimana Emmanuel/MUHABURA.RW

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/08/2021
  • Hashize 3 years