Clement na Knowless mu byishimo bidasanzwe nyuma kwibaruka imfura yabo

  • admin
  • 22/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Umuryango wa Knowless na Clement wamaze kunguka umwana w’Umukobwa akaba ari nawe mfura y’uyu muryango uherutse gukora ubukwe ku itariki 7 Kanama 2016

Ikinyamakuru Izubarirashe dukesha iyi nkuru kivuga ko Ishimwe Clement yatangaje aya makuru gusa akaba atigeze avuga byinshi kuri uku kwibaruka k’uyu muhanzikazi dore ko hari ibindi byinshi yari ahugiyemo. Kimwe cyo mu byari bizwi ni uko Knowless yari atwite umukobwa ndetse na we ubwe akaba aherutse gutangaza ko akuriwe. Kuri ubu rero akaba yamaze kwibaruka.

Knowless na Clement umubano wabo wakunzwe kugarukwaho cyane mu itangazamakuru bijyanye n’uburyo babanye igihe kinini nyamara bakabasha guhisha iby’urukundo rwabo naho babitangarije bagahita bafata icyemezo cyo kurushinga byihuse. Ubukwe bwabo nabwo bwaravuzwe cyane kubera uburyo bwari buteguwe mu buryo buhambaye ndetse ibirori byabwo bikaba byari bibereye ijisho.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 22/11/2016
  • Hashize 7 years