Clare Akamanzi yaburiye abaturage kwirinda gukorana n’ikigo cyitwa ‘World Ventures’

  • admin
  • 12/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko ikigo cy’ubucuruzi cyitwa ‘World Ventures’ kiri gukorera mu Rwanda ubucuruzi mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu itangazo Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yasoye ku wa 11 Nzeri 2018, yaburiye abaturage ko kwitondera gukorana n’icyo kigo.

Yagize ati “World Ventures ntiyanditse mu bigo by’ubucuruzi mu Rwanda. Umuntu wese uzayigana azabikore yiteguye kwirengera ingaruka.”

Akamanzi yavuze ko ubucuruzi kiri gukora butemewe mu gihugu.

Yagize ati “Tumaze kugenzura ubwoko bw’ubucuruzi bw’icyo kigo, twasanze gifite ubucuruzi bw’uruhererekane rw’abantu benshi bagenda bagabana inyungu (pyramid scheme). Turifuza kumenyesha abaturage ko ubu bucuruzi butemewe mu Rwanda.”

Ubwo bucuruzi buzwi nka ’Pyramid Scheme’ bukorwa ba nyiri kigo bashishikariza umuntu gutanga cyangwa kwishyura umubare runaka w’amafaranga, kikamwizeza ko nazana umubare uyu n’uyu w’abandi bantu batanga amafaranga angana nk’ayo nawe yatanze azajya abona inyungu, bikamugeza ku bukire bwihuse.

Uretse iki kigo, itangazo rya RDB riravuga ko hari abahagarariye ibigo bagenda bavuga ko bahawe ibyemezo byo gukora na RDB cyangwa izindi nzego za leta, bayobya rubanda.

Mu bihe bishize, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasobanuye ko ubucuruzi bwa Pyramid bugira ingaruka mbi ku baturage no ku gihugu kuko utanze amafaranga nta cyizere aba afite cyo kuyasubizwa.

Nta servisi cyangwa ingurane ahabwa, nta kontaro asinya igaragaza uburenganzira n’inshingano afite.

Uretse kuba umuturage arangarira muri ibyo bikorwa ntiyizigamire cyangwa ngo ashore umutungo we mu bikorwa bimuteza imbere, imikoresherereze y’amafaranga yakirwa n’icyo kigo cy’ubucuruzi ntigaragara.

Chief editor

  • admin
  • 12/09/2018
  • Hashize 6 years