CIP Sengabo ahamya ko abacungagereza 70 bamaze koherezwa mu butumwa

  • admin
  • 22/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Urwego rushinzwe gucunga imfungwa n’abagororwa (RCS) rutangaza ko abacungagereza nabo boherezwa mu bihugu bitandukanye byo muri Africa mu butumwa bw’amahoro.

Mu mwaka wa 2010 nibwo batangiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro. Bamaze koherezwa muri Haiti, Sudan, Sudani y’Epfo, Centrafrica, no muri Mali.

Umuvugizi wa RCS CIP Sengabo Hillary ahamya ko abamaze koherezwa muri ibyo bihugu babarirwa muri 70.

Akomeza avuga ko abacungagereza boherezwa muri ibyo bihugu kugarura umutekano no gutanga ubumenyi mu by’umwuga wo gucungagereza.

Bigisha kandi abacungagereza b’ibihugu bajyamo uburyo bwo gufata neza infungwa ku rwego mpuzamahanga.

Agira ati “Ibibazo dukunda gusangayo ni ukudakora ibyo gucunga imfungwa n’abagororwa mu buryo bwa kinyamwuga. Birumvikana ko duhita tubigisha. Ikindi ni ukubereka amategeko yo gucunga imfungwa n’abagororwa no kubafasha kuyakora.”

Akomeza agira ati “No kubafasha kwigisha abinjira mu mwuga wa gicungagereza, no kubagira inama y’uburyo bakora igenamigambi ryo gucunga imfungwa n’abagororwa.”

CIP Sengabo akomeza avuga ko abacungagereza bose bamaze kujya mu butumwa bw’amahoro bahawe imidari y’ishimwe.

Ati “Kuva twatangira ubwo butumwa bw’akazi, abagiye bagaruka bose baje bahawe imidari y’ishimwe kuko bitwaye neza kandi bakoze akazi uko bikwiye.”

Kohereza abacungagereza muri ibyo bihugu bituma bamenya uko ahandi bakora mu gucunga amagereza bityo bikabongerera ubumenyi kuko bahura n’abandi bacungagereza bo mu bindi bihugu.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/11/2017
  • Hashize 6 years