Chris Brown yatabawe n’ijwi ry’Imana ubwo amashitani yari yamuteye- “benshi mu rujijo”

Icyamamare muri muzika kuri iyi Si dutuyeho Chris Brown yemeye ku mugaragaro ko arambiwe gukorera amashitani ndetse anahamya ko aherutse guterwa n’imyuka mibi hanyuma ijwi ry’Imana rikamuvugiramo ubuzima bwe burokoka ubwo.

Aya ni amagambo yanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter uyu muhanzi Chris Brown yagize ati: Iyo wumva urambiwe na *** by’imyuka mibi ishaka kukwangiriza ubuzima ariko akenshi uzajya wumva ijwi ry’Imana riza imbere rikuvugiremo nta muntu n’umwe uzi ngewe ibyo mba nkora umunsi ku munsi usibye Imana yange niyo mpamvu ariyo izanamfasha kuba nakwikiza abanteza iyo myuka mibi yose”

Yakomeje avuga ati usanga abenshi batiyumvisha uburyo umuntu akora nk’ibyo dukora kubw’imbaraga zisanzwe ariko nzi neza ko Roho yange izahora mu maboko y’Uwiteka Imana ndetse nzakomeza ngaragare uko mu mbona ariko nanone sinzarekeraho ku ririmba kabone n’ubwo benshi bakekako mbikoreshwa n’imyuka mibi, ariko ubusanzwe baravuga ngo “wowe ba umugabo.”

Ibi byatumye benshi bavuga ko aya magambo y’uyu muhanzi yaba afitanye isano n’umuryango wa Illuminate ndetse na Anti Christ bisanzwe bizwi ko uyu muhanzi ari umwe mu babarizwamo ndetse akaba yavuze aya magambo mu rwego rwo kubihakana.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe