Chris Brown ari mu mazi abira nyuma yo gusuzugura Abapolisi

  • admin
  • 13/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Kuri uyu wa kane tariki 12 Gicurasi mu gace kitwa Tarzan ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba ari naho umuhanzi Chris Brown atuye, mu masaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba ubwoyarimo atembera n’inshuti ze,yaje kwibasirwa n’abaturage bamwiyamaga kubera urusaku.

Ubwo uyu muhanzi yatemberaga ari kumwe n’urungano rwe muri ako gace ngobari kuri moto zabo zo mu bwoko bwa ATV zikaba zasakuzaga cyane. Abaturage rero baje kugaragaza ko babangamiwe cyane n’urusaku abo basore batezaga kuko ngo bari bafite n’abana ku muhanda bakinaga. Umuturage umwe yaje gusohoka agira ngoyiyame Chris Brown mazeamutera ubwoba ko agiye guhamagara polisi nibatarekera aho gusakuza maze Chris Brown aramusubiza ati “ari wowe ari napolisi mwese muri ibicucu kimwe nta bwenge.” Uwo muturage rero yahise abikomeza mazeatabaza polisi. Bageze mu rugo kwa Chris Brown bakomanze bamusaba gukingura kugira ngoavugane nabo, uwasubije bakeka ko atari Chris Brown yababwiye ko Chris Brown ataboneka niba bamushaka bahamagare umwunganizi we mu mategeko.

Aba bapolisi ngo ntibashimishijwe n’ubryo uyu musore yabitwayeho kuko ngo bahise bafata umwanzuro wo kubwira umushinjacyaha wo mu mujyi wa Los Angeles kugira bakurikirane Chris Brown ku cyaha cyoguhungabanya umutekano.

Abayobozi benshi bavuga ko uyu muhanzi Chris Brown yanzwe cyane mu gace atuyemo bitewe n’imyitwarire ye itari myiza mu baturage. Abaturage bongo barambiwe urusaku rwa buri munsi aba yateje kandi ngobahora abahangayitse kuko hari amabandi akunda kuza iwe.

Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/05/2016
  • Hashize 8 years