CHOGM 2022 – Rwanda: Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yashinje Perezids Putin kwicisha inzara abakene

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yashinje Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya gufunga ibyambu byari kugeza ibiribwa ku bakene cyane ku isi.

Mu ijambo rye mu muhago wo gutangiza inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth irimo kubera i Kigali, Johnson yasabye ibi bihugu gushakira ibisubizo hamwe “ku kaga Putin yateje isi abigambiriye”.

Johnson yagize ati: “Rumwe mu ngamba zidukomereye ni ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine no kuba Putin yarafunze ibyambu byari kuba bigeza ibiribwa ku bakene kurusha abandi ku isi.

“Kugeza ubu, hafi toni miliyoni 25 z’ibigori n’ingano zirunze mu buhunikiro ahatandukanye muri Ukraine, bifashwe bunyago n’Uburusiya.”

Leta y’Uburusiya ihakana uruhare mu kaga k’ibiribwa kariho, igashinja ibihugu by’i burengerazuba ko ibihano byabyo ari byo byateye kugabanuka kw’ibiribwa no kuzamuka kw’ibiciro.

Moscow kandi yaburiye isi ko ibihugu bikennye cyane bishobora kuzazahazwa n’inzara kuko byinshi bicungira ku binyampeke biva mu mahanga.

Ukraine ni kimwe mu bihugu bya mbere byohereza ibinyampeke byinshi ku isoko mpuzamahanga.

Ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze n’ibikomoka kuri petrol mu bihugu byinshi, birimo n’u Rwanda rwakiriye iyi nama ya CHOGM, byarazamutse ku buryo butoroheye umuturage.

Boris Johnson muri iyi nama yavuze ko Ubwongereza bugiye gutanga inkunga ya miliyoni £370 mu guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa ku isi.

Ati: “Turashaka gukorana nka Commonwealth n’inshuti zayo mu kubonera hamwe ibisubizo ku kaga Putin yateje isi abigamibiriye.”

Afungura ku mugaragaro iyi nama, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yasabye ibihugu bigize Commonwealth gukomeza gukorera hamwe mu kurwanya ibibazo byugarije isi birimo ibyorezo n’ihindagurika ry’ikirere n’ingaruka zaryo ku batuye isi.

Naho igikomangoma Charles cy’Ubwongereza gihagarariye Umwamikazi Elizabeth II ari nawe mukuru wa Commonwealth, yasabye ibihugu biyigize gukomeza kubahiriza amahame remezo uyu muryango ugenderaho.

Iyi nama ya 26 ya Commonwealth ni ubwa mbere ibereye muri Africa kuva yabera muri Uganda mu 2007.

Biteganyijwe ko ibihugu byasabye kwinjira muri Commonwealth, Togo na Gabon, bizemezwa muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu izarangira ejo kuwa gatandatu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/06/2022
  • Hashize 2 years