Chelsea yamaze kutanga miliyoni 30£ ngo irebe ko yagarura David Luiz

  • admin
  • 31/08/2016
  • Hashize 8 years

Nk’uko SkySport ya bitangaje, umutoza mushya wa Chelsea Antonio Conte yavuze ko ashaka kugarura mu rugo uyu munya Brazil David Luiz kuva muri PSG kuri miliyoni 30£ hakaziyongeraho n’utundi duhimbaza-musyi, ni nyuma y’uko umu mwugariro asa nk’utazabona umwanya uhoraro muri PSG kandi muri Chelsea hari ikibazo cya ba myugariro.

Ku myaka 29 uyu musore amaze imyaka ibiri avuye muri Chelsea. Yaguzwe miliyoni 50£ byatumye yari we myugariro uhenze ku isi. Mu gihe hasigaye amasaha gusa ngo isoko ry’igura n’igurisha rifunge ku mugabane w’I Burayi, Conte arifuza kuba yarangije ikibazo afite muri ba myugariro.

Antonio Conte afite impungenge ku ikipe ye mu bijyanye n’ubwugarize cyane ko mu mutima wa defense hari ikibazo kuko Terry ari mu zabukuru kandi na Zuma akaba ari mu mvune. Ibyo kuzana Alessio Romagnoli wo muri AC Milan cyangwa Kalidou Koulibaly muri Napoli byo bias nk’ibitagishobotse.

Muri Mutarama 2011 ni hi uyu musore yaje muri Chelsea avuye muri Benfica kuri 21m£. mu myaka itatu yamaze mu burengerazub bwa London, yabakiniye imikono 143 abatsindira ibitego 12.




Antonio Conte yavuze ko ashaka kugarura mu rugo uyu munya Brazil David Luiz kuva muri PSG kuri miliyoni 30£ hakaziyongeraho n’utundi duhimbaza-musyi, ni nyuma y’uko umu mwugariro asa nk’utazabona umwanya uhoraro muri PSG kandi muri Chelsea hari ikibazo cya ba myugariro.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/08/2016
  • Hashize 8 years