CHAN2021:Ikipe y’igihugu cy’U Rwanda Amavubi abonye itike ya 1/4
Kuri uyu wa Kabiri taliki 26 Mutarama 2021, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yitwaye neza itsinda Togo ibitego 3-2 mu mukino wa nyuma mu itsinda C ihita ikomeza muri ¼ muri CHAN 2020.
Uyu mukino wabereye kuri Sitade Limbe, ikipe y’u Rwanda yatangiye umukino neza isatira izamu rya Togo ari nako abakinnyi b’Amavubi bahusha uburyo bwo gutsinda ibitego. Ku munota wa 38 w’umukino, ikipe ya Togo yafunguye amazamu ku gitego cyatinzwe na Richard Nane.
Abakinnyi b’Amavuni ntabwo bacitse intege kuko ku munota wa 45, Niyonzima Olivier Seif ukina hagati yishyuye iki gitego ku mupira mwiza w’umuterekano wari utewe na Bayisenge Emery wari winjiye mu kibuga asimbuye Manzi Thierry wagize ikibazo cy’imvune umukino ugitangira.
Igice cya mbere kikaba cyarangiye amakipe anganya igitego 1-1. Ibi bikaba byahaga amahirwe Togo yo gukomeza muri ¼ mu gihe ku ruhande rw’Amavubi yasabwaga gutsinda.
Igice cya kabiri kigitangira, umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent yinjije mu kibuga umukinnyi wo hagati, Twizerimana Martin Fabrice asimbura Rachid Kalisa . Ikipe ya Togo yahise ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bilali Akoro ku munota wa 58.
Aha Amavubi yasabwaga kwishyura iki gitego agatsinda n’icya 3 kugira ngo akomeza muri ¼ , bidatinze ku munota wa 60 , rutahizamu Tuyisenge Jacques yishyuye iki gitego ku mupira wari uhinduwe neza na Fitina Omborenga.
Ku munota wa 61, Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbuye Nshuti Dominique Savio, ku munota wa 66 atsindira Amavubi igitego cya 3 ku mupira yari ahawe na Twizerimana Martin Fabrice. Umukino ukaba warangiye ikipe y’u Rwanda itsinze Togo ibitego 3-2 bituma ihita ikomeza muri ¼ . Iyi kipe y’u Rwanda yaherukaga kugera muri ¼ muri CHAN 2016 yari yabereye mu Rwanda.
Ku rundi ruhande muri iri tsinda C, ikipe ya Morocco nayo yakomeje muri ¼ nyuma yo gutsinda Uganda ibitego 5-2.
Muri iri tsinda C, Morocco ifite igikombe giheruka cya 2018 yazamutse iyoboye n’amanota 7 ikurikiwe n’ikipe y’u Rwanda “Amavubi” n’amanota 5. Ikipe ya Togo yasoje ifite amanota 3 naho Uganda ifite inota 1. Morocco n’u Rwanda zakomeje muri ¼ naho Togo na Uganda zirasezererwa.
Mu itsinda D harikinwa imikino ya nyuma
Kuri uyu wa Gatatu taliki 27 Mutarama 2021, mu itsinda D haraba imikino isoza aho ikipe ya Namibia yamaze gusezererwa ikina na Zambia, umukino ubere kuri Sitade Limbe naho ikipe ya Guinea ikine na Tanzania, umukino ubere kuri Stade de la Réunification, i Douala. Imikino yose iraba saa tatu (21h00).
Muri iri tsinda, Guinea na Zambia zifite amanota 4, Tanzania ifite amanota 3 mu gihe Namibia nta nota na rimwe ifite.