Chameleon yitakanye iby’amakimbirane ye na Diamond

  • admin
  • 19/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Jose Chameleon yateye utwatsi amakuru ari kumushinja ko yaba afite ikibazo na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Ibitangazamakuru bitandukanye byagiye byandika inkuru zivugako Jose Chameleon yaba afitanye amakimbirane na Diamond Platnumz biturutse ko ngo umwe muribo yaba yarasabye undi ko bafatikanya mu ndirimbo ariko undi ntamukundire, gusa banyirubwite ntanumwe wigeze agira icyo abivugaho.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Chameleon abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram yatangajeko ntakibazo yigeze agirana na Diamond kandi ko nubwo abantu bagerageza kurema beef hagati yabo bombi ariko icyo amwifuriza n’umugisha uturutse ku Mana no gukomeza gutera imbere.

Yagize ati: “I know how much hard work it takes to build a name and how we are all relevant to flying Africa Music to the world. I can see people trying to build beef lines between me and Diamond Platnumz all these year. All I can say is go higher my brother the sky ain’t the limit.Stay strong and God bless you more.”

Ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “ndazi ukuntu bisaba gukora cyane kugirango wubake izina n’ukuntu twese dufatanya kugirango tugurutse umuziki w’Africa kurwego rw’Isi. Ndabona abantu muri iyi myaka yose bagerageza kwubaka umurongo w’amakimbirane hagati yanjye na Diamond Platnumz. Icyo navuga nuko wakomeza gutera imbere muvandimwe, komera kandi Imana ikomeze iguhe imigisha myinshi”

Jose Chameleon akimara gutangaza aya magambo kuri Instagram ye haba abakunzi be, aba Diamond ndetse n’abandi kunda muzika bahise batangira kumushima no kumushyigikara kubwaya aya magambo yo guca integer abashakaga kubaremamo umwuka mubi.

Yandatswe na Snappy Akayezu/MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/07/2016
  • Hashize 8 years