Chad: Ubufaransa Bwashyigikiye Ishyirwaho ry’Ubutegetsi bwa Gisirikare

  • Niyomugabo Albert
  • 22/04/2021
  • Hashize 4 years
Image

Leta y’Ubufaransa kuri uyu wa kane yashyigikiye ishyirwaho ry’ubutegetsi bwa gisirikare muri Chad ivuga ko byari ngombwa kubera impamvu z’umutekano n’ibihe bidasanzwe birangwa muri icyo gihugu, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).

Umuhungu wa nyakwigendera Idris Deby wari Perezida wa Chad yafashe ubuyobozi bw’igihugu n’ubw’ingabo ku wa gatatu asesa leta n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe ingabo z’inyeshyamba zavugaga ko zigiye kugaba igitero ku murwa mukuru.

Itegeko Nshinga rya Chad ritegeka ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yagombye kuba umukuru w’igihugu w’inzibacyuho ariko Haroun Kabadi uyiyoboye yatangaje ko ukurikije ibibazo by’umutekano bihari n’impamvu za politike, yemeye abishaka ko igisirikare ari cyo gikomeza ubutegetsi bw’inzibacyuho.

Ministri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Jean-Yves Le Drian yabwiye France 2, televiziyo yo muri icyo gihugu, ko ibyo Kabadi yavuze bigaragaza impamvu ubutegetsi bwagiye mu maboko ya gisirikare. Yavuze ko ubusanzwe Bwana Kabadi ari we wagombaga kuba perezida w’inzibacyuho ariko yabyanze kubera ibibazo bidasanzwe by’umutekano

  • Niyomugabo Albert
  • 22/04/2021
  • Hashize 4 years