Central Afurika: Ivuriro ry’ u Rwanda rikorera mu butumwa bw’amahoro ryatangijwe

  • admin
  • 27/10/2015
  • Hashize 8 years
Image

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, Parfait Onyanga ,ku itariki 25 Ukwakira 2015 yayoboye umuhango wo gutangiza Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda biri ku rwego rwa kabiri bikorera mu butumwa bwa Loni mu gihugu cya Central Afurika. Ibi bitaro bikorera ahitwa Bria, umujyi uherereye mu gice cy’Iburasirazuba muri Santarafurika.

Intumwa ya Loni yavuze ko bi bitaro ari ikimenyetso cy’ubwitange bw’u Rwanda mu bikorwa bigamije amahoro muri Central Afurika n’ahandi hirya no hino ku Isi. Yanashimye abaganga n’abandi bakorana ku kwitanga no gutanganya akazi bashinzwe. Ati “ibyo mukora hano biteye ishema ku Rwanda kandi biraha imbaraga Loni mu butumwa bwo kubungabunga ubuzima bw’abababaye, hamwe no kwita ku bakozi ba Loni ubwabo”.

Lt Col Dr King Kayondo uyoboye Ibitaro byo ku rwego rwa 2 by’ Ingabo z’u Rwanda yavuze ko iri vuriro riha service abakozi b’abasivile ba Loni hamwe n’abasirikare. Iri vuriro rifite Serivise zitandukanye zirimo ahavurirwa indwara zo mu nda, serivice zo kubaga amagufa, aho bavurira amenyo, indwara zo mu mutwe, kugorora ingingo, kuvura amenyo, aho bavurira abagore. Ibitaro bifite n’igice cy’isuzumiro. Lt Col Dr King Kayondo yavuze ko ibi bitaro bikora neza by’akarusho bitanga services zo kubaga amagufa no kuvura indwara z’abagore ubundi zidasanzwe ku bitaro byo ku rwego rwa kabiri

U Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi basaga ibihumbi bitanu bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi. Kugeza ubu ruri ku mwanya wa gatanu ku Isi mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro.

Mu gihe cy’ Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye tariki 29 Kanama 2015, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruzatanga abasirikare n’abapolisi bandi biyongera ku bo rwari rufite mu butumwa. Yavuze ko U Rwanda ruzatanga izindi Batayo ebyiri z’ingabo zirwanira k’ubutaka zifite ibifaru, umutwe urwanisha imbunda z’imizinga, Umutwe ugizwe n’abapolisi b’abagore hamwe n’ibitaro biri k’urwego rwa kabiri.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

Kanda hano udukurikire kuri Facebook
https://www.facebook.com/muhabura

Kanda hano udukurikire kuri Twitter
https://twitter.com/MuhaburaNews

  • admin
  • 27/10/2015
  • Hashize 8 years