Centrafrique yungutse abasirikare bashya basaga 630 batojwe na RDF [Reba Amafoto]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/08/2024
  • Hashize 1 month
Image

Abanyeshuri 634 bari bamaze amezi atandatu bigishwa n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye na Centrafrique basoje amasomo yabo, abemerera kwinjira mu Ngabo z’iki Gihugu.

Ibirori byo gusoza amasomo byabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Camp Kassaï, kiri i Bangui muri Centrafrique, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Kanama 2024.

Ni igikorwa cyayobowe na Perezida Faustin-Archange Touadéra mu gihe u Rwanda ruhagarariwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

Abagiye kwinjizwa mu Ngabo za Centrafrique ni icyiciro cya kabiri, baje bakurikira abandi 520 basoje amasomo mu Gushyingo 2023.

Mu gihe bamara batozwa, bahabwa amasomo atandukanye arimo abatoza kuba abanyamwuga mu gisirikare, imyitozo ya gisirikare itandukanye ndetse n’ibindi bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda hashingiwe ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Centrafrique.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/08/2024
  • Hashize 1 month