Centrafrique: Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero abandi barakomereka
- 11/04/2018
- Hashize 7 years
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kibabajwe n’urupfu rw’umwe mu ngabo zacyo wari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique waguye mu gikorwa cyo gutabara abaturage mu Mujyi wa Bangui.
Ku wa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018 nibwo Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique zahawe akazi ko gutabara abaturage bari batewe n’umutwe witwaje intwaro, muri icyo gikorwa niho umwe yasize ubuzima.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col Munyengango Innocent, yabwiye itangazamakuru ko bababajwe n’urupfu rw’uyu musirikare ndetse ko bihanganishije umuryango we.
Lt. Col Munyengango Innocent ati “Ku munsi w’ejo, mu kazi kacu bisanzwe ingabo zishinzwe kugarura amahoro muri Centrafrique zahawe akazi ko gutabara abaturage bari batewe n’umutwe witwaje intwaro nkuko biri mu nshingano zacu. Hari mu gace kitwa PK5 mu Mujyi wa Bangui. Ingabo zacu zakumiriye igitero zinatabara abaturage. Gusa twatakaje umusirikare umwe wa RDF, hanakomereka abandi umunani.”
Yakomeje agira ati “Ni amakuru ababaje ku Rwanda no kuri RDF. Turihanganisha umuryango w’uwo musirikare no kumenyesha ko ibyangombwa bisabwa biri gukorwa ngo umurambo wa nyakwigendera ugezwe mu Rwanda na gahunda yo kumushyingura mu cyubahiro ibashe gukorwa.”
Lt. Col Munyengango yakomeje avuga ko abandi basirikare umunani bakomeretse bari kwitabwaho ndetse ubu bari koroherwa.
- Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col Munyengango Innocent
Centrafrique yahuye n’ibibazo by’umutekano muke kuva mu 2013 ubwo François Bozizé yavaga ku butegetsi ahiritswe n’umutwe wa Seleka ugendera ku matwara y’idini ya Islam. Kuva icyo gihe hatangiye kuba imirwano ishyamiranyije abakirisitu n’abayisilamu.
Kuri ubu u Rwanda rufite abasirikare 960 muri Centrafrique bakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu birimo no kurinda no guherekeza Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru, bakanacunga umutekano w’izindi nzego za Leta zikomeye.
- U Rwanda rufite abasirikare 960 muri Centrafrique bakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu
Chief editor