Centrafrique: RDF yatanze amahugurwa ku bijyanye n’ibyiza byo gukora umuganda

  • admin
  • 21/01/2017
  • Hashize 8 years

Abayobozi mu nzego z’ibanze muri Centrafrique bagera kuri 220, baturutse mu Turere umunani tw’umujyi wa Bangui hamwe n’abo mu Turere tubiri tw’inkengero z’umujyi, kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2017, batangiye amahugurwa y’iminsi itatu ku bijyanye n’ibyiza byo gukora umuganda.

Aya mahugurwa yateguwe na Batayo ya 3 y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Muryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA).

Impamvu yayo ni ugusangiza abayobozi b’ibanze i Bangui, ibyiza by’umuganda, kugira ngo bizabe intangiriro nziza mu gusobanurira abaturage bayobora iterambere wabagezaho.

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zibumbiye muri Batayo ya 3,Lt Col C Kirenga yashimiye abitabiriye ayo mahugurwa kubera ubwitange bagize no kwigomwa akazi kabo ka buri munsi.

Yabagaragarije ko umuganda ari kimwe mu byabafasha kwiyubakira igihugu no guhuza abaturage mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Niba ubuyobozi bw’ibanze muri Bangui mugize iki gitekerezo cyo gukorera hamwe mu muganda, ndabizeza ko muzakemura byinshi mu bibazo bibugarije mutarindiriye inzego zo hejuru cyangwa imfashanyo y’abaterankunga”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Bangui, Emile Gros-Raymond NAKOMBO, yashimiye Ingabo z’u Rwanda zateguye aya mahugurwa n’uburyo zikomeje gufasha Centrafrique kwiyubaka.

Ati “Muri hano muri mu butumwa bw’amahoro ariko twe tunabafata nk’inshuti zikomeye bitewe n’imyitwarire, urukundo n’urugwiro mugaragariza abaturage bacu, ndabashimira cyane.”

Aya mahugurwa yatangiye tariki 19 Mutarama 2017 azasozwa ku itariki 21 Mutarama 2017, abayitabiriye bazifatanya n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa i Bangui n’abaturage batuye Arrondissement ya Gatanu mu muganda wo gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe.


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 21/01/2017
  • Hashize 8 years