Centrafrica:Umujyanama wungirije mu bya gipolisi mu Muryango w’Abibumbye yasuye abapolisi b’u Rwanda

  • admin
  • 07/08/2016
  • Hashize 8 years

Ku itariki ya 4 Kanama, Umujyanama wungirije mu bya gipolisi mu Muryango w’Abibumbye Shaowen Yang, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda(RWAFPU) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri Centrafrica (United Nations Stabilisation Mission in Central African Republic -MINUSCA) aho bakambitse mu murwa mukuru Bangui.

Uruzinduko rwa Yang n’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ayoboye, ruri muri gahunda yo guhuriza hamwe abagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu baturutse mu bihugu bitandukanye, no kubasaba gukomeza gukorera hamwe ndetse no gufasha mu kubaka ubushobozi bwa Polisi ya Centrafrica.

Uru ruzinduko rwaranzwe n’imyiyereko yakozwe na Polisi z’ibihugu 5 biri kugarura no kubungabunga amahoro mu murwa mukuru Bangui, ndetse na Polisi y’iki gihugu.

Mu bari bahari harimo umuyobozi mukuru wa Polisi ya centrafrica, Euphrem Gosta, umuyobozi w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu Luis Miguel Carrilho, n’abayoboye Polisi z’ibihugu byaje kubungabunga amahoro muri Centrafrica.

Imyiyereko yabaye yerekanaga uko Polisi zikorera muri iki gihugu zishobora guhosha imyigaragambyo no kugarura amahoro mu bihe by’umutekano mucye, ndetse no mu mikwabu idasanzwe.

Yang yashimiye abo bapolisi kubera ubunyamwuga buhambaye, imikorere myiza, gukorera hamwe n’imikoranire myiza aba bapolisi bagaragaje.

Mu ijambo rye, Luis Miguel Carrilho yashimiye Polisi zose ziri muri Centrafrica kubera disipuline no gukorera hamwe bibaranga mu kugarura amahoro n’umutekano muri Centrafrica, abasaba gukomeza iyo disipuline no kubahiriza amahame y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya centrafrica, Euphrem Gosta, we yibanze ku bushake bw’igihugu cye mu kubaka ubushobozi, ubunyamwuga n’igipolisi gikomeye kandi gishobora guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye.

Ukuriye abapolisi b’u Rwanda muri Centrafrica Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert Gumira ari nawe wakiriye izi ntumwa, mu ijambo rye yerekanye uko umutekano uhagaze, ubushobozi bafite mu kubungabunga umutekano aho bashinzwe kuwubungabunga, imirimo bashinzwe ya buri munsi n’ibyo bamaze kugeraho mu kubungabunga umutekano kugeza ubu.



Umujyanama wungirije mu bya gipolisi mu Muryango w’Abibumbye yasuye abapolisi b’u Rwanda

Yanditswe na RNP

  • admin
  • 07/08/2016
  • Hashize 8 years