CECAFA U17: Ikipe y’igihugu cya Uganda ni yo yegukanye igikombe
Mu Rwanda ikipe y’igihugu ya Uganda ni yo yegukanye igikombe cya CECAFA cy’abakinnyi batarengeje imyaka 17 itsinze Serengeti Boys ya Tanzania ibitego 3-1.
Umukino wa nyuma wabereye kuri Stade Umuganda mu mujyi wa Rubavu.
Ni umukino waranzwe n’imbaraga nyinshi ku mpande zombi n’ubwo Tanzania yakinaga isa nirwana ku izamu ryayo cyane.
Ibitego byose byinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino, harimo igitego cyiza cyane cyatsinzwe na rutahizamu wa Uganda Mutyaba ku munota wa 80 w’umukino.
Igitego cya Tanzania nacyo ni umukinnyi wa Uganda Vicent Mlema wacyitsinze ku munota 88 w’umukino.
Uganda yishubije igikombe yari yatwaye umwaka ushize.
Amakipe yombi Uganda na Tanzania yabonye itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika ku batarengeje imyaka 17 izabera muri Maroc umwaka utaha.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Ethiopia yatsinze iya Djibouti ibitego 5-2.
Ikipe ya Uganda yishubije igikombe yari yaratwaye umwaka ushize