CECAFA Kagame Cup:Rayon Sports irimo abakinnyi barindwi bashya n’umutoza itangiye itsinda TP Mazembe[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 07/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ikipe ya Rayon Sports itangiranye itsintsinzi nyuma yo kwitwara neza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup igatsinda ikipe ya TP Mazembe igitego kimwe ku busa.

Ni umukino watangiranye impungenge ku bafana ba Rayon Sports bitewe n’uko ku rutonde rw’abakinnyi yakinishije hari harimo abakinnyi barindwi bashya ndetse n’umutoza mushya bigatuma bamwe mu bafana bagira impungenge bavuga ko idashobora kwitwara neza ku gihangange TP Mazembe.

Gusa siko byagenze ahubwo ibyo batekerezaga byahindutse ku munota wa Kane gusa kandi impinduka yabyo igirwamo uruhare n’umukinnyi mushya Iranzi Jean Claude uherutse kwirukanwa muri APR FC agahita yerekeza muri Gikundiro ahio atangiye yitwara neza.

Igitego kimwe rukumbi cyatandukanyije aya makipe yombi cyabonetse ku munota wa 4’ w’igice cya mbere giturutse ku mupira Iranzi Jean Claude yahawe na Ulimwengu Jules, Iranzi arakomeza ajya mu ruhande, ahindura umupira mu rubuga rw’amahina usanga Ulimwengu yagezeyo, awushyira mu izamu rya Bakula-Ulunde Aime.

JPEG - 218.4 kb
Ulimwengu Jules watsinze igitego ku mupira agundagurana n’umukinnyi wa TP Mazembe

Umukino ugeze mu minota ya 17 y’umukino,Rayon Sports yabaye nk’isubira inyuma mu gihe TP Mazembe yazamutse ishaka gusatira ariko na yo hari aho itarengaga mu bwugarizi bwa Rayon Sports. Abakinnyi ba Mazembe barimo Kalaba na Zola bagerageje gushyira imipira miremire imbere ariko ntiyabashaga kugera kuri bagenzi babo.

Ku munota wa 35’ umukinnyi wa TP Mazembe Likonza Glody yagerageje ishoti rikomeye ry’inyuma y’urubuga rw’amahina,umunyezamu Kimenyi Yves afata umupira kubera imbaraga zawo umusubirana inyuma ariko arawukomeza.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports igifite intsinzi y’igitego kimwe yabonye ku munota wa 4’.

Igice cya kabiri cyatangiye TP Mazembe ishaka kwishyura ari nako Rayon Sports ishyiramo imbaraga ngo ntiyshyurwe ari nako cyarangiye nta mpinduka zibaye bituma Rayon Sports yegukana intsinzi ya mbere ityo.

JPEG - 159.7 kb
Umutoza mushya wa Rayon Sports umunya-Cameroun Ovambe Olivier atanga inama z’ukuntu barinda igitego batsinze ntibakishyurwe ahubwo bashyiremo ikindi

Gutsinda uyu mukino ni intangiriro nziza kuri Rayon Sports hamwe n’umutoza mushya, umunya-Cameroun Ovambe Olivier, aho batsinze TP Mazembe igitego 1-0.

Muri iri tsinda kandi umukino wahuje KMC yo muri Tanzanie na Atlabara yo muri Sudani y’Epfo warangiye amakipe anganyije igitego 1-1.

Biteganyijwe ko iri tsinda rizagaruka mu kibuga ku wa Kabiri, aho Rayon Sports izakina na Atlabara guhera saa 19:00 mu mukino uzakurikira uzaba wahuje KMC na TP Mazembe.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports

Kimenyi Yves

Iragire Saidi

Rugwiro Herve

Iradukunda Eric Radu,

Rutanga Eric (c)

Nshimiyimana Amran

Mugheni Kakule Fabrice

Comodore Olokwei

Ciza Hussein

Iranzi Jean Claude

Ulimwengu Jules

TP Mazembe

Bakula-Ulunde Aime

Rainford Kalaba (c)

Masengo Godet

Zola-Kiaku Arsene

Mwape Tandi

Mwondeko Zatu

Sinkala Nathan

Tshibango Tshikuna

Miche Mika

Muleka Jackson

Likonza Glody




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 07/07/2019
  • Hashize 5 years