Cardi B yatangaje ikintu kimwe k’ingenzi akumbuye ku mugabo we Offset bamaze igihe batandukanye
- 19/12/2018
- Hashize 6 years
Umuraperikazi ukunzwe muri iyi minsi muri Amerika, Cardi B avuga ko mu by’ukuri adakumbuye cyane uwo bahoze bakundana, Offset ko akumbuye gusa igitsina cye.
Nyuma y’ibyumweru bibiri atandukanye n’umugabo we Offset,Cardi B mu butumwa yanyujije kuri Instagram mu kiganiro cy’imbonankubone Cardi B aho yarimo kwinywera agakawa,yavuze ko natakindi akumbuye ku mugabo we Offset usibye igitsina cye gusa ariko by’umwihariko mu kanwa, mu myanya y’ibanga n’ahandi hose.
Uyu mugore yahamirije abari bamukurikiye nk’uko TMZ ibitangaza ko nta kindi kintu yifuza kuri Offset uretse ibyo yavuze haruguru.
eonline.com ducyesha iyi nkuru yatangaje ko Cardi B na Kiari Kendrell Cephus uzwi nka Offset bisa nk’aho batandukanye, ariko uyu mugabo we ngo ntarava ku izima kuko nko mu minsi mike ishize yaguriye uyu mugore ururabo rw’irosa rufite agaciro ka miliyoni 13 n’ibihumbi 410 mu rwego rwo kwigarurira umutima we gusa biba iby’ubusa.
Cardi B n’umugabo we Offset babaga baryohanye mu rukundo mbere yo gutandukana n’ubwo Offset we agishaka gusubirana nawe
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW