Canada:Igihugu cy’Uburusiya cyateje urwicyekwe no guhangana hagati y’ibihugu bigize G7

  • admin
  • 09/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abakuru b’ibihugu birindwi bikize cyane kurusha ibindi ku isi, G7, batangiye inama ngarukamwaka yabo mu ntara ya Quebec muri Canada.Gusa harimo urwicyekwe no guhangana hagati y’ibihugu bigize iryo huriro, aho harimo ibice bibiri by’ibihugu bishyigikiranye k’ukugaruka kw’igihugu cy’Uburusiya cyakuwe muri ibyo bihugu bikareka kwitwa G8 ahubwo bikitwa G7.

ibihugu bigize G7 ni Canada, Ubuyapani, Ubudage, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubwongereza, na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Iyi nama ya 44 iramara iminsi ibili.

Mbere yo guhaguruka ayigiyemo, perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yabwiye abanyamakuru, ati “Uburusiya bwari bukwiye kuyigarukamo.”

Ku rubuga rwe rwa Twitter, minisitiri w’intebe mushya w’Ubutaliyani, Giuseppe Conte, yashyigikiye igitekerezo cya Perezida Trump. Umuvugizi wa minisitiri w’intebe wa Canada yatangaje ko batagishyigikiye na gato.

Uburusiya bwinjiye muri G7 mu 1997, inama ihita ihinduka G8, mu mwaka wakurikiyeho. Bwayirukanwemo mu 2014, mu rwego rw’ibihano bwafatiwe bumaze kwigarura intara ya Crimee, yari isanzwe ari iy’igihugu cya Ukraine. Uburusiya bwatangaje umwaka ushize ku butazigera busubira muri G7.

Inama yo muri Quebec ibaye mu gihe cy’umwuka mubi biturutse kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yatangije intambara y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya G7.

Iki kibazo cyateye iterana ry’amagambo, by’umwihariko hagati ya Perezida Trump, mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron, na minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau. Ibyo byatumye Perezidansi y’Amerika itangaza ko hari bimwe mu biganiro bya G7 Perezida Trump atazajyamo.

Mu banyacyubahiro bandi batumiwe mu nama ya G7 harimo uhagarariye Umuyobozi mukuru w’umuryango w’Afrika yunze ubumwe Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe,n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye byo ku isi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/06/2018
  • Hashize 6 years